• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Editorial 05 May 2016 Mu Mahanga

I Rwamagana – Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abavuga bakumvwa mu Ntara y’Uburasirazuba, yanenze cyane bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda Leta yatanzeho amafaranga ngo bajye kwiga muri Israel bagaruka mu Rwanda bakanga gukora ibyo bize bijyanye n’ubuhinzi i Nasho muri Kirehe ngo ni mu cyaro.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu Burasirazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa kane akaba yari mu karere ka Ngoma, nyuma aza kugirana ikiganiro n’abavuga rikijyana mu Ntara y’Uburasirazuba i Rwamagana.

Kagame mu mpanuro yatanze yavuze ko iterambere nta muntu uriha undi mo impano uretse kurikorera ngo rigerweho.

Yongeye kunenga cyane uburyo hari ibitagerwaho kandi biri mu bushobozi bw’abantu, kubera umuco wo kumva ko abandi bazaguha.

Yagize ati “Amajyambere nta nzira y’ubusamu ihari, amajyambere hari uzayaduha nk’impano? Mu mateka hari aho muzi bayabonye ku ibahati (ishaba)?. Murasiganya nde?”

Aha Perezida Kagame yavugaga ku mishinga y’iterambere abavuga rikumvikana mu Burasirazuba biyemeje gukora ariko ntiyagerwaho irimo Hotel y’inyenyeri eshatu yubakwa i Ngoma/Kibungo mu mujyi, n’iyitwa Epic Hotel i Nyagatare zose zananiranye kuzura.

Yagize ati “Kuki ibyo dushobora gukora tubikora igice? Niba dushoboye gukora 30% kuki dukora 15%, ibindi bikajya mu bafatanyabikorwa? Abo bafatanyabikorwa kuki mwumva ko batugomba amafaranga, iyo wumva ko hari uzakuzanira amajyambere, ikibazo kiba kivutse, ni ikibazo cy’imitekerereze (mindset).”

Kagame ngo hari ibyo yumvise ku buryo kutabivuga byaba ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko mu nama y’Abaminisitiri aribwo yabwiwe ko hari abana b’Abanyarwanda banze gukora mu mushinga w’umugiraneza akaba n’umushoramari w’Umunyamerika Howard Buffet, uyu akaba afite umushinga wo gutangiza ibikorwa byo kuhira imyaka muri Nasho ahakunze kwibasirwa n’amapfa muri Kirehe, akaba azahinga ibigori kuri Ha 1200 zirenga.

Aba banyeshuri ngo bize ku nkunga ya Leta muri Israel ibijyanye no kuhira imyaka (Irrigation), ariko bamwe bageze i Nasho ngo basanga ni mu cyaro batahakorera.
Kagame ababaye cyane yagize ati “Ibikorwa remezo si ukubyubaka gusa, ni ukugira ngo abantu bahakorere ariko banige. Aba bana bacu twigishije, twatanzeho amafaranga baravuga ngo ntibahaba.”

Yungamo ati “Abenshi mu bavuga ngo ntibahaba, iwabo baba mu nzu ziri munsi y’izo bagenewe kubamo i Nasho, ni inzu abakerarugendo bifuza kuraramo bishyuye n’amafaranga…Umwana w’Umunyarwanda, urubyiruko kujya kwinenaguza, yarigishijwe…akararika igitwe ngo ntashobora kuba hariya?”

Perezida Kagame yahise avuga ko uruhare ruri kubayobozi barebera abo bana kandi bamenye ikibazo, ariko ntigihite gikemuka, avuga ko we ubwe azabareba.
Ati “Bimure imirima bayitware i Kigali? Ndashaka kuzahura na bo. Ni bo bavuga ngo Leta yabimye akazi bateza abantu urubwa…”

Urundi rugero rw’ibyo yumvise, ngo ni uburyo hari abanyeshuri bize iby’ubuganga (Medicine) banze gukora Stage mu cyaro ngo barashaka gukorera i Kigali kandi hegeranye na Hotel Serena, ku bwe ngo ibi biratangaje.

Ati “Imico ijyana ite n’amajyambere? Simbyumva mumpe inama. Kwishyurira umuntu umuhendahenda, yarangiza kwiga agakora ubusa. Amajyambere y’abantu ntashobora guturuka mu macenga, mu gukora ubusa, mu kubeshya, mu kwiratana ubusa…”

Ikindi cyababaje Kagame, ngo ni uburyo hari abantu bubaka Kigali Convention Center, Leta yasabye ko bashyiramo n’Abanyarwanda mu kazi, ariko amasosiyete bashyizemo akagaragaza imbaraga nkeya cyane n’ubunebwe ahubwo akadindiza imirimo y’abo banyamahanga.

Kagame yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda bageraho kandi ko no guhinduka bishoboka ariko ngo bigenda gahoro gahoro.

Kuri iyi ngingo yo kwanga akazi kandi Leta yaratanze amafaranga ku muntu, abenshi mu babyeyi basanze hari uruhare rwabo bakwiye kugira mu gutoza abana gukora kandi bagakorera ahantu hose.

Uretse kuba aba banyeshuri barangije kwiga muri Israel bagenerwa amacumbi aho bakorera i Nasho hari amakuru avuga ko banahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 450 nk’umushahara wa buri kwezi.

-2741.jpg

Abikorera basabwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Umwanditsi wacu

2016-05-05
Editorial

IZINDI NKURU

Aline Gahongayire yatangije irushanwa ry’umugore uhiga abandi mu babyibushye

Aline Gahongayire yatangije irushanwa ry’umugore uhiga abandi mu babyibushye

Editorial 23 Mar 2016
Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel k’umwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA

Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel k’umwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA

Editorial 18 Nov 2019
Prof. Shyaka asanga itangazamakuru mu Rwanda ryigenga kandi rigerageza gukora kinyamwuga

Prof. Shyaka asanga itangazamakuru mu Rwanda ryigenga kandi rigerageza gukora kinyamwuga

Editorial 07 Nov 2016
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Editorial 12 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu muhezo Perezida Kagame  yahuriye   i Rubavu na Perezida Kabila ( Yavuguruwe )
Mu Rwanda

Mu muhezo Perezida Kagame yahuriye i Rubavu na Perezida Kabila ( Yavuguruwe )

Editorial 12 Aug 2016
Ibihugu 3 ni byo byitabiriye “ACIRC” muri 13 byatumiwe
Mu Rwanda

Ibihugu 3 ni byo byitabiriye “ACIRC” muri 13 byatumiwe

Editorial 26 Mar 2017
Angola : Abanyarwanda bajyanyweyo  bunyago  gukora muruganda  rw’Umunyarwanda  Kayitare Jean Bosco baratabaza
ITOHOZA

Angola : Abanyarwanda bajyanyweyo bunyago gukora muruganda rw’Umunyarwanda Kayitare Jean Bosco baratabaza

Editorial 21 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru