Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB, mu bufatanye n’umuryango ‘KORA Associates’ hamwe na ‘Hobe Agency’ bashyizeho ‘The African Village’ nk’uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda.
‘The African Village’ ni inzu imeze nk’umudugudu yubatswe kuri Hotel des Mille Collines, aho abanyamahanga barenga 1000 bazajya bahurira n’abikorera bo mu Rwanda babamurikira ibyo bakora, banungurana ibitekerezo ku mishinga bashoramo imari.
Bamwe mu babyifuza, bo, bazajya banarara aha kuri The African Village kuko hanashyizweho amacumbi.
Uyu mudugudu wo kuri Hotel des Mille Collines uzajya ufungura imiryango buri munsi guhera saa mbiri z’igitondo (8am) kugeza bwije, aho buri mugoroba hazajya habera umuhuro w’abitabiriye World Economic Forum on Africa cyo kimwe n’ibitaramo byiganjemo ibyerekana umuco gakondo.
Mireille Karera, washinze umuryango ‘Kora Associates’ ufite icyicaro i Dubai n’ishami mu Rwanda, avuga ko muri ‘The African Village’ hazajya hahurira abantu ku giti cyabo, amatsinda n’imiryango itegamiye kuri Leta bakungurana ibitekerezo.
Kigali Convention Centre, inyubako ziri gutangarirwa ubu muri Kigali, izakira inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika mu minsi mike iri imbere (Ifoto/Irakoze R.)
Hashyizweho kandi n’uburyo bwo kuhafatira amafunguro, ariko mu buryo bworohereza abantu gusangira baganira ku bijyanye no guhanga imishinga mishya.
Muri ibi biganiro, kuwa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2016 hazaba hari Thomson Reuters Corporation ikigo gikomeye cy’itangazamakuru cyo muri Canada. Mu biganiro bizatangwa, hazibandwa kuri serivisi zijyanye n’ubucuruzi muri Afurika, n’uko hashakwa ibisuzo muri uru rwego.
Kuwa Kane, ho hazaba ibyitwa ‘South Africa’s Business Breakfast’, aho itsinda ryo muri Afurika y’Epfo rizaganira ritanga ubunarabonye bwaryo mu iterambere ry’ubukungu, ku bashyitsi banyuranye bitabiriye ‘World Economic Forum’.
Umujyi wa Kigali uteye amatsiko pe
Kuwa Gatanu tariki 13 Gicurasi, ho hazaba icyitwa ‘Leaders Lunch and Learn’, ari byo gusangira ifunguro, aho Mireille Karera, uyobora Kora azatanga ikiganiro ku buryo ubumenyi bw’umuntu yakwiteza imbere, akiyobora mu kwihangira umurimo.
Raoul Rugamba, Umuyobozi wa Hobe Agency yavuze ko uretse kwerekana ibyiza by’u Rwanda, ubu buryo buzafasha kurushaho kwakira neza abagana u Rwanda.
Yagize ati “Ni uburyo buzadufasha kumenyekanisha igihugu ku banyamahanga bakomeye cyane badusuye herekanwa impano ntagereranywa ziri mu Rwanda.”
Yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe azafasha abikorera n’urubyiruko kunguka byinshi mu kwakira aba bashyitsi, binyuze mu kungurana ibitekerezo, kumenyana no kuganira ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Harategurwa ko aba bashyitsi bazajya banataramirwa na gakondo barimo uyu Masamba Intore (Ifoto/Irakoze R.)
Source: Izuba rirashe