Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe mu Giporoso mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’igihe kinini aza mu Rwanda avuye muri Tanzania agasubirayo nta nkomyi.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko yacakiye Minani Hussein mu minsi ine ishize; akaba ngo yari yarahinduye amazina, aho ngo muri Tanzania yari yarihimbye izina rya Hussein Abdul Kitumba.
Minani Hussein akurikiranyweho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Cyahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare, ari na ho iwabo, ariko we avuga ko ibyo ashinjwa nta kuri kurimo.
Uyu mugabo mu gihe cya Jenoside yari umushoferi wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango, uyu na we akaba yarahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko rwa ICTR.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, avuga ko abakoranye ibyaha na Hussein babyemeye ndetse bakaba bamushinja.
ACP Twahirwa avuga ko u Rwanda rwari rwarasohoye impapuro zita muri yombi uyu mugabo, ashakishwa ku bufatanye n’igipolisi mpuzamahanga, Interpol, aza gufatirwa mu Giporoso i Remera.
Yari asanzwe azana imodoka mu Kagera azivanye muri Tanzania, nk’uko uyu muvugizi wa Polisi yabibwiye itangazamakuru ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2016.
Minani avuga ko yari amaze imyaka itanu aza mu Rwanda, akaba yabwiye itangazamakuru ko nta cyaha yakoze, ndetse ngo na ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yari amuzi, ngo yaramubwiye ngo niba ntacyo yishinja azatahe mu Rwanda ntacyo bazamutwara.
Minani avuga ko yabaga muri Tanzania kuva mu mwaka wa 1994
Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango mu gihe cya Jenoside