Urubanza rw’Abanyarwanda bakurikiranweho uruhare muri jenoside bahungiye mu Bufaransa rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi rubera mu mujyi wa Paris. Aba bagabo, Tito Barahira na Octavien Ngenzi, bahoze ari ba burugumesitiri b’iyahoze ari Komini Kabarondo, bashobora guhabwa igihano gikomeye baramutse bahamwe n’ibyaha bashinjwa nubwo batangiye babihakana.
Iyi nkuru dukesha RFI ivuga ko abashinjwa bari batuje. Octavien Ngenzi w’imyaka 58 na Tito Barahira w’imyaka 65 bakaba bari bicaye begeranye mu rukiko Ngenzi yicaye ku ntebe y’imbere undi yicaye ku ntebe y’idiva ngo kubera uburwayi bwe aho yagombaga kuruhuka buri masaha abiri ndetse akaba agomba kujya mu bitaro inshuro 3 mu cyumweru, ibintu ngo bishobora kuzahungabanya imigendekere y’uru rubanza byari biteganyijwe ko ruzamara ibyumweru 8.
Aba bagabo bombi barahiye ko bazavugisha ukuri kubyo bakoze kuva kuwa 13 Mata 1994, umunsi hishwe Abatutsi amagana biciwe mu kiliziya gaturika cya Kabarondo. Haribazwa niba koko aba bagabo bombi baratanze amabwiriza yo kwica aba bantu.
Octavien Ngenzi na Tito Barahira
Bitandukanye n’urubanza rwa mbere rurebana na jenoside rwa Pascal Simbikangwa, rwabereye I Paris mu myaka 2 ishize, kuri iyi nshuro abantu barenga 10 barokotse bumviswe. Ikintu ngo cyabuze mu rubanza rwa Simbikangwa.
Pascal Simbikangwa yari akurikiranweho icyaha cyo gutegura jenoside ariko ntacy’ubwicanyi yashinjwaga. Kuri ubu Abatangabuhamya b’Abanyarwanda batanze ubuhamya usibye uwihaye Imana wo muri paruwasi wiboneye ubwicanyi bwabereye muri icyo kiliziya cya kabarondo biteganyijwe ko azumvwa mu minsi 15 kandi ubuhamya bwe bwitezweho amarangamutima yihariye.