Pastor Ted Wilson umuyobozi mukuru w’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ku isi yageze mu Rwanda mu giterane cy’ivugabutumwa ajemo kizatangizwa kuri uyu wa 13 Gicurasi kikazasozwa kuwa 28 Gicurasi 2016.
Ejo ku wa 12 Gicurasi 2016 mu masaha y’igicamunsi nibwo Pastor Ted Wilson n’umugore we basesekaye i Kanombe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Pastor Ted Wilson hamwe n’itsinda bazanye,bakiranywe urugwiro basanganirwa n’abantu bari bitwaje indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo bamugaragarizaga no kumuha ikaze mu Rwanda.
Pastor Ted Wilson avuye muri Amerika, aza mu Rwanda mu giterane gikomeye kiswe TMI (Total Member Involvement) bivuze ngo Twese mu murimo w’ivugabutumwa.Ni amateraniro y’ivugabutumwa (amavuna) azakorwa ku rwego rw’igihugu, akazakorerwa ahantu harenga 2,000 hano mu gihugu cy’u Rwanda.
Icyo giterane kizakorwa n’ababwirizabutumwa bazaturuka mu bihugu byinshi kandi bazafatanya n’aba hano mu Rwanda. Buri mwizera w’itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda arasabwa kugira uruhare muri aya mavuna akararikira inshuti ze kuzayitabira.
Intego y’iki giterane igira iti:“Ivugabutumwa ku isonga, n’igihe cy’isarura.” Iki giterane cy’amavuta kiri kubera mu Rwanda,gitambuka buri munsi kuri Radio y’Abadivantiste “Ijwi ry’Ibyiringiro” ikorera hano mu Rwanda ndetse no kuri Televiziyo yabo ku rwego rw’isi kuko abanyamakuru bayo bazaba bari mu Rwanda.
Pastor Ted Wilson ukuri Abadiventiste ku isi