Imikwabu itandukanye yakozwe na Polisi y’u Rwanda yabaye mu turere twa Burera, Nyabihu na Gisagara kuri uyu wa gatatu n’uwa kane, yatumye hafatwa magendu igizwe n’ibicuruzwa bitandukanye ndetse na litiro 3000 z’inzoga y’inkorano izwi ku izina rya Muriture, hafatwa kandi abantu 9 bafite aho bahuriye na biriya byafashwe.
Muriture ni ikiyobyabwenge gikorerwa mu giturage gikunze kuba kigizwe n’uruvange rw’amatafari ahiye basya, amazi, ibisigazwa by’ibisheke bikorwamo isukari bizwi nka melase, isukari , icyayi n’itabi ndetse n’ibindi,…
Iki kinyobwa kitemewe cyafatiwe mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Mukindo, mu kagari ka Gitega, aho hanafashwe udupaki 5200 tw’amasashe atemewe mu Rwanda, litiro 50 za mazutu ndetse n’amoko 40 y’imiti y’indwara zitandukanye yiganjemo ibinini byarangije igihe; hafatwa kandi abantu 3 bafatanywe biriya byose.
Naho muri Burera, hafashwe magendu igizwe n’amaduzeni 10 y’ibinyobwa bya Novida na Coca Cola, imyenda irimo amapantaro, amashati, ibitenge n’indi myenda byose byafatiwe kuri bariyeri ya Polisi yari yashyizwe mu murenge wa Cyanika.
Muri Nyabihu, imodoka Toyota minibus ifite nimero RAC 618P yafatiwe mu murenge wa Mukamira ipakiye amacupa 432 y’amavuta yo kwisiga, bene yo batatu bari muri iyo modoka ubu bakaba bafunze.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu, Supt. Alex Fata yavuze ko amakuru bayahawe n’umushoferi.
SP Fata yagize ati:” Mu rukerera rwo ku italiki ya 2 Kamena, umushoferi yaraduhamagaye aduha amakuru ko afite amakenga ku mizigo yari apakiye, dushyiraho bariyeri yayihagaritse iranayisaka, nibwo twafashe amacupa 108 y’amavuta ya Elegance, amapaki 24 ya Carolight, amapaki 300 ya Diproson n’amacupa 19 ya Hennessy byose byo kwisiga.”
Elegance, carolight na diproson ,yose ni amavuta atacyemewe kandi yaciwe ku isoko n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge hano mu Rwanda
Yongeyeho ati:” Twashyize imbaraga mu mikwabu yo gufata aya mavuta atemewe kandi buri gihe uko tuyikoze turayafata kuko abaturage nabo babyumva kandi bamaze kubigira ibyabo kuko bifitiye inyungu ubuzima bwabo, nibo batwihera amakuru rero.”
Mu mwaka ushize ,Polisi yari yarafashe amakarito 70 y’amavuta y’amiganano mu karere ka Nyabihu.
RNP