• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abaka inguzanyo ntibishyure bahombya ibigo by’imari iciriritse

Abaka inguzanyo ntibishyure bahombya ibigo by’imari iciriritse

Editorial 10 Jun 2016 Mu Mahanga

Mu gihe hirya no himo abantu bagenda bumva bimwe mu bigo by’imari byafunze bivugwa ko byahombe hagaragajwe zimwe mu mpamvu zibitera aho kutishyura inguzanyo ziba zaratanzwe biza ku mwanya wa mbere.

Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena,2016 mu kiganiro kigenewe abanyamakuru cyateguwe n’Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) mu rwego rwo kugaragaza ibizakorwa mu cyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda kizatangira mu Cyumweru gitaha.

Umuyobozi wa AMIR ,Rwema Peter yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma bimwe mu bigo by’imari bihomba bimwe bikaba byafunga imiryango biterwa no kuba bamwe mu bakiriya baba baratse inguzanyo nyuma ntibazishyura kandi iki kigo kiba cyarayimuhaye nk’umugabane w’abandi bakiriya baba baje kubitsa.

Ati “Ikigo cy’imari ubwaco nta mafaranga kiba igifite ahanini usanga gicungira ku migabane yabaza kubitsa iyo rero umukiriya umwe atwaye amafaranga runaka nk’inguzanyo nyuma ntayishyure biviramo cya kigo guhomba.”

Impamvu ya kabiri Peter agaragaza nk’itera igihombo ni Ubuyobozi ndetse n’abakozi badakurikirana ati “Iyo ubuyobozi budakurikirana ibintu usanga wa muntu watse inguzanyo rimwe na rimwe abura umuntu umwibutsa cyangwa ngo amwegere.”

Indi mpamvu ya Gatatu Peter agaragaza ko ifite gutera igihombo ku bigo by’imari ndetse n’ama banki muri rusange ni Ibiza aha yatanze urugego rw’ibiherutse kubera mu Karere ka Gakenke aho imvura yangije ibintu byinshi ndetse igahitana n’abatari bake.

Ati “Umuturage afite kwanga inguzanyo yiteguye ko azishyura imyaka yeze imvura cyangwa ibindi biza bikaba byayangiza bityo bikaba byatera kutishyura inguzanyo yafashe cyangwa hakabaho gukererwa.”

Rwema akaba yavuze ko mu bigo by’imari iciriritse mu Rwanda ikibazo cy’inguzanyo zitarishyurwa kiri kuri 7,6% cy’izagujijwe abakiriya.

-2921.jpg
Icyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda kikaba kizatangira ku ya 14 Kamena,2016 aho abanyarwanda bazahabwa umwanya bakagaragaza icyo bamaze kugeraho bitewe no gukorana n’ibi bigo ndetse bakabakangurira gukorana na byo.
Ibindi bikorwa bizakorwa ni ibiganiro bizahuza abayobozi b’ibigo by’imari icyiriritse bizabera mu Ntara zose z’igihugu aho hazabaho kungurana ibitekerezo.

Jean Claude Nyandwi

2016-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

‘Kubwira impunzi z’Abarundi ngo zitahe biroroshye, ikibazo ni ingaruka zabyo’ -Kagame ( AMAFOTO )

‘Kubwira impunzi z’Abarundi ngo zitahe biroroshye, ikibazo ni ingaruka zabyo’ -Kagame ( AMAFOTO )

Editorial 19 Dec 2016
Abapolisi  bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa

Editorial 07 Jun 2016
Perezida Robert Mugabe yirukanwe n’ishyaka rye ku buyobozi bwaryo

Perezida Robert Mugabe yirukanwe n’ishyaka rye ku buyobozi bwaryo

Editorial 19 Nov 2017
Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Editorial 09 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aubameyang yitambitse agahigo ka Yaya Toure
IMIKINO

Aubameyang yitambitse agahigo ka Yaya Toure

Editorial 08 Jan 2016
Perezida Zuma ari mu bibazo byatuma akurwa ku butegetsi
Mu Rwanda

Perezida Zuma ari mu bibazo byatuma akurwa ku butegetsi

Editorial 12 Apr 2017
Teta Diana yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Birangwa” yahimbiye se
KWAMAMAZA

Teta Diana yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Birangwa” yahimbiye se

Editorial 02 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru