• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi bakuru biga ibijyanye n’imiyoborere batangiye urugendoshuri muri Etiyopiya

Abapolisi bakuru biga ibijyanye n’imiyoborere batangiye urugendoshuri muri Etiyopiya

Ubwanditsi 13 Jun 2016 Mu Mahanga

Icyiciro cya kane cy’abapolisi bakuru mirongo itatu n’umwe baturuka mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika biga ibijyanye n’ubuyobozi ndetse n’ibindi bijyanye n’inshingano zabo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC), riherereye mu karere ka Musanze, ku itariki 12 Kamena batangiye urugendoshuri rw’icyumweru mu gihugu cya Etiyopiya.

Abo bapolisi baturuka mu bihugu 10 ari byo Burundi, Etiyopiya, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya, n’u Rwanda, ari na ho bigira.

Umuyobozi wa NPC, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye ubayoboye muri urwo rugendoshuri, yavuze ko rugamije kongerera abo banyeshuri ubumenyi, aho bazacukumbura kandi bagahuza ibyo bize mu bitabo n’ukuri cyangwa ibikorwa.

Yagize ati: Abanyeshuri bazabona umwanya mwiza wo gusesengura imiterere ya Polisi y’iki gihugu ndetse n’inzego z’umutekano zacyo muri rusange, amateka yabyo, n’ingamba zo kubumbatira umutekano no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abagituye.

Muri urwo rugendoshuri, abo banyeshuri bazaganirizwa ku bintu binyuranye birimo umutekano, imiyoborere, iterambere ry’ubukungu, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’ubutabera, ibiganiro bazahabwa bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti,”Iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’ubutabera, inkingi ya mwamba mu gusigasira amahoro no kubungabunga umutekano.”

CP Namuhoranye yavuze ko guhitamo Etiyopiya hashingiwe ku iterambere ry’iki gihugu mu bijyanye n’ibyo aba banyeshuri bize harimo iterambere mu bukungu, inganda, kubungabunga no gusigasira ituze n’umutekano, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

Biteganyijwe ko abo banyeshuri bazasura bimwe mu bigo n’inzego z’ubuyobozi harimo Ibiro bikuru bya Polisi y’iki gihugu, Ibiro bikuru by’Umurwa mukuru Addis Ababa, Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro, Kaminuza ya Addis Ababa, n’uruganda rwa Bishoftu ruteranyirizwamo imodoka..

CP Namuhoranye yavuze ko uru rugendoshuri rugamije kongerera aba banyeshuri ubumenyi, aho bazasesengura kandi bagereranye ibyo bize mu ishuri, ibyo bungukiye mu rugendoshuri bakoreye mu Rwanda, n’ubumenyi bazungukira muri uru rugendoshuri rwo muri Etiyopiya, hanyuma buri wese akazagira inama inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cye hashingiwe ku mwihariko wacyo.”

Biteganyijwe ko mu byo abo banyeshuri bazungukira muri urwo rugendoshuri bazahitamo ibintu by’ingenzi byakwibandwaho mu kunoza ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka

RNP

2016-06-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama y’umutekano y’intara y’amajyepfo yashyizeho ingamba zikomeye kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana

Inama y’umutekano y’intara y’amajyepfo yashyizeho ingamba zikomeye kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere ka Ruhango bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano

Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere ka Ruhango bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano

Ubwanditsi 17 May 2016
Perezida Trump yavuze ko yiteguye kwicarana na Kim Jong bakagirana ibiganiro

Perezida Trump yavuze ko yiteguye kwicarana na Kim Jong bakagirana ibiganiro

Ubwanditsi 07 Nov 2017
Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije guca ikoreshwa nabi ry’imirongo y’ubutabazi

Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije guca ikoreshwa nabi ry’imirongo y’ubutabazi

Ubwanditsi 25 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda-Uganda: Ukuri guca mu ziko ntigushye
ITOHOZA

Rwanda-Uganda: Ukuri guca mu ziko ntigushye

Ubwanditsi 08 Mar 2019
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Ubwanditsi 04 Oct 2023
Rayon Sports yatsinze AS Kigali ikomeza gusatira APR FC (Amafoto)
IMIKINO

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ikomeza gusatira APR FC (Amafoto)

Ubwanditsi 31 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru