Itsinda ry’abapolisi bakuru bane bavuye mu gihugu cya Malawi bageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere mu rugendoshuri rw’iminsi ibiri.
Iryo tsinda riyobowe n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi ya Malawi, DIGP Jose Rodney, rigizwe kandi n’umuyobozi w’ubugenzacyaha, abashinzwe ubushakashatsi na kominiti polisingi muri Polisi ya Malawi.
Ku wa mbere, bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aho baganiriye ku birebana n’urwego Polisi y’u Rwanda igezeho mu kurwanya ibyaha muri iyi myaka 16 imaze ishinzwe, ubufatanye bwayo mpuzamahanga, aho igeze yiyubaka n’ibindi.
DIGP Rodney yashimye umuhate Polisi y’u Rwanda yagize mu kwigisha abanyarwanda bakiva mu bihe bya jenoside kugeza ubwo babaye bamwe mu baturage batekanye kuri iyi si.
Yagize ati:” Mboneyeho umwanya wo gushima Polisi y’u Rwanda ku kazi kanini yakoze mu gihe gito ihangana n’ibibazo by’umutekano maze ihindura u Rwanda intangarugero aho abanyarwanda n’abanyamahanga batewe ishema no kurubamo.”
Yavuze ko iyi ari imwe mu mpamvu zatumye bahitamo u Rwanda nk’ahantu ho kugirira urugendoshuri ngo bavome ku bitekerezo n’ingamba z’akataraboneka mu by’umutekano.
Mu kiganiro yatanze nyuma gato y’inama n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, umuyobozi wa kominiti polisingi muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yahanganye n’ibibazo bya nyuma ya jenoside byasabaga kuvugurura urwego rw’umutekano.
ACP Gatare yavuze ko bimwe mu byo Polisi y’u Rwanda ishyize imbere harimo guhugura abakozi, gushyiraho ingamba zo gukumira no kurwanya ibyaha, kurwanya ruswa, ubufatanye mpuzamahanga, guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ibindi.
Kuva yashingwa , Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bufatanye n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha kuko yari imwe mu mirongo ngenderwaho yo kwimakaza ubufatanye, gukorera mu mucyo, kugira ngo ishobore guhangana n’ ibyaha, akaba yagize ati:” Gukorana n’abaturage bakiva mu bihe bya jenoside byari akazi gakomeye kasabaga ubwitange no gukora cyane kugirango tugere ku byagezweho ubu.”
ACP Gatare yongeyeho ati:” Mu myaka 16 ishize, Polisi y’u Rwanda yavuyemo urwego rukomeye kandi rufite ibikoresho n’intumbero yo kuzagera kubyo rwateganyije kugeraho; inzira iracyari ndende ariko bizagerwaho cyane ko Leta ibishyigikiye ndetse n’abaturage bakaba barabigize ibyabo.”
Uruhare rw’ubufatanye n’abaturage
Yakomeje avuga ko abaturage bagize uruhare rugaragara mu myaka ishize yose biciye mu bukangurambaga bahawe no mu kugaragaza ibyaha n’abanyabyaha ndetse n’ikindi cyashoboraga guhungabanya ituze ryabo , bikaba byarabaye ingirakamaro.
Yavuze ko ubufatanye n’abaturage bufite uruhare rukomeye mu kubona umutekano bagizemo uruhare, mu gukemura amakimbirane ndetse no gukumira ibyaha.
Bimwe mu byo Polisi y’u Rwanda yagezeho mu myaka 16 ishize , harimo umubare w’abapolisi wikubye kane, ishyirwaho ry’ikigo gihugura abapolisi cy’icyitegererezo mu karere, amashuri ya Polisi, iterambere ry’uburinganire aho 20 ku ijana muri Polisi yose ari igitsinagore,n’ibindi,..
Ibindi ni ishyirwaho rya za Isange One stop Centers zigeze ubu kuri 27, kuba yarinjiye mu miryango yo mu karere na mpuzamahanga nka Interpol, EAPCCO, IACP.
ACP Gatare yarangije agira ati:” Ubufatanye n’inzego zose , izigenga n’iza Leta , amatsinda yo kurwanya ibyaha, urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha, komite za kominiti polisingi, ikoreshwa ry’itangazamakuru mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha , kugira umunsi w’imurikabikorwa no gufatanya n’amahanga n’ibindi,.. byagize akamaro kanini mu guhindura u Rwanda igihugu gitekanye.”
RNP