Kimwe mu bibazo inzego za Polisi zikunze guhura nabyo cyane cyane muri iki gihe abaturage baba bazikeneye cyane kandi bazisaba byinshi, ni ubunyangamugayo no gukora kinyamwuga by’abazigize.
Ibi bivuze ko mu gushaka abayinjiramo, Polisi igomba gushyira ingufu mu gutoranya abakandida bujuje ibyangombwa bikenewe byose bijyanye n’ibyo abaturage bashinzwe gukorera babatezeho.
Umuntu wese ugira uruhare mu gutoranya abakandida binjira muri Polisi azakubwira ko kubatoranya biba bitoroshye, ariko na none ko bishoboka. Ikindi kandi umukandida washoboye gutsinda ibizamini byo kwinjira muri Polisi nawe azakubwira ko ibizamini byaba ibyo kwandika (written) cyangwa kuvuga (oral) batanga bitaba bikomeye.
Ariko na none, ni ngombwa ko uretse ibyo bizamini bitangwa, byaba ibyo kwandika cyangwa kuvuga ndetse n’ibindi Polisi iba ikeneye, gutoranya abinjira muri Polisi bisaba abasore n’inkumi bashaka kuyinjiramo kuba bafite ubuhanga, ubunyangamugayo n’imico myiza.
Abakandida rero bagomba kuba bujuje ku buryo buhagije ibi byavuzwe haruguru kuko kugira kimwe gusa utabyujuje byose ntibyafasha Polisi. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda mu gutoranya abayinjiramo ibi byose ibiha agaciro. Ikibazo kiba gihari ni iki: Ese Polisi izabwirwa n’iki ko uwatoranyijwe yujuje ibi bisabwa?
Mbere na mbere, ushaka kwinjira muri Polisi agomba kuba afite ubushake bwo gukorera no kurinda abanyarwanda. Mu minsi ishize ubwo harimo igikorwa cyo gutoranya abinjira muri Polisi, umupolisi umwe wari uri muri iki gikorwa yavuze ko mu myaka yashize twari dufite abaturage bavugaga ngo “Turiho kugirango dukore, ariko aba bakaba barasimbuwe n’abagira bati :”Turakora kugirango tubeho”. Yanongeyeho ko biteye isoni kubona muri iyi minsi abashaka abakozi beza bashishikariza abantu kuza kubera ko mu kigo kibashaka hari umushahara mwiza, n’andi mahirwe umuntu abonera mu kazi.
Polisi nayo ifite amashami atandukanye kandi asaba ko abayakoramo baba bafite ubuhanga buhambaye. Nyamara ubu bigaragara ko abantu b’abahanga baba bifuza kujya gukora mu bigo no mu nzego zitanga imishahara itubutse.
Nyamara, Polisi nayo ikenerwa n’abaturage, bikaba bisaba ko amashami yayo nayo akorwamo n’abahanga, bagomba gutanga serivisi nziza. Ni ngombwa rero ko iyo Polisi itanze serivisi nziza, abaturage bazaba bafite umutekano usesuye, bigatuma gutahura no kurwanya ibyaha bikorwa neza, bityo iterambere ry’igihugu rikagerwaho mu buryo bwihuse.
Kubera ko abapolisi bafite ububasha bukomeye ku baturage, ni ngombwa ko bagira ubushishozi. Birazwi ko akenshi akazi ka Polisi gasaba cyane ibikorwa kurusha gukoresha ubwenge bwinshi bwo mu ishuri, nyamara Polisi mu guhitamo abazayinjiramo igomba gutoranya uzakora ako kazi ke neza, ibyo agiye gukora byose akabanza kubitekerezaho neza kandi akita ku mpamvu n’ingaruka zishobora kugera kuwo akorera.
Urugero rufatika ni aho umupolisi uri kubahiriza amategeko y’umuhanda azahagarika umuntu utwaye imodoka afite umuvuduko ukabije kandi nta n’uruhushya rwo gutwara imodoka afite, agasanga ni umubyeyi ujyanye umwana kwa muganga. Aha niho ubushishozi bw’umupolisi buzagaragarira. Niwe uzahitamo icyo gukora, niba azareka umubyeyi akihutira kujyana umwana kwa muganga akaza kumwandikira nyuma, cyangwa niba azamubwira ngo ntiyongere gutwara ku muvuduko ukabije akareka akajyana umwana kwa muganga.
Ariko na none mutekereze uwo mupolisi atari mu muhanda ngo ahagarike abantu nkabo bihutira kujyana abana babo kwa muganga, aba bashoferi bazakora amakosa angana iki?Aha rero niho ubushishozi bw’umupolisi buzagaragarira.
Hari abantu bamwe bashobora kuvuga ngo gutoranya abinjira muri Polisi bishingirwe ku bunyangamugayo bw’umukandida ngo kuko ubumenyi bwo burigwa. Birashoboka.
Ariko twemeranye ko hari ibintu bimwe bikomeye kwigwa igihe umuntu atabivukanye. Ikindi ntibyoroshye kumenya ubunyangamugayo bw’umuntu igihe uri kumukoresha ikizamini cyanditse cyangwa mu kiganiro cy’iminota 10 mugirana. Aha rero niho bikomerera mu gutoranya abinjira muri Polisi kuko muri ibyo bizamini bitoroha guhita ubona uwujuje ibyavuzwe haruguru.
Igishimishije ariko, ni uko Polisi y’u Rwanda ifite abafatanyabikorwa bizewe mu kurwanya ibyaha ndetse bakagira n’uruhare mu gutoranya abinjira muri Polisi y’u Rwanda. Muri abo bafatanyabikorwa bayo twavugamo: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano, Komite zo kwicungira umutekano, ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda n’abandi. Aba bakaba bagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu binyuze mu gutahura, gukumira no kurwanya ibyaha.
Ikindi gifasha Polisi y’u Rwanda kubona abapolisi bashoboye akazi kabo ni amasomo atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze rihuza ubumenyi bwa gipolisi n’ubumenyi buhambaye bwo mu ishuri. Ibi bikaba bishoboka kubera ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Muri iri shuri hajyamo ababifitiye ubushobozi bafite amashuri 6 yisumbuye bakigamo imyaka 4 bakarangiza bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza.
Gutoranya abinjira muri Polisi rero bikorwa hashingiwe ku guhitamo abakandida babishoboye, kandi abifuza kuyinjiramo bakaba ari babandi bumva gukorera Polisi ari umuhamagaro, atari abashaka akazi n’ubwo ibi bikiri imbogamizi.
Uruhare rw’abaturage rero mu gushaka abakandida nk’aba ntirwakwirengagizwa. Wenda Polisi y’u Rwanda yagawa kudashyiraho ingamba zihagije mu gukorana n’abaturage kuri iki cyo gutoranya abinjira muri Polisi, ariko ntiyagawa ko ibikora yonyine kuko izi ko aba bafatanyabikorwa ari ingenzi.
Yanditswe na ACP Jimmy Hodari