Nyuma y’uko Miss Uwase Vanessa Raissa yiyemereye ko yaryamanye na Olivis wo mu itsinda rya Active, ndetse akavuga ko ataciye inka amabere, ndetse na Miss Sandra Teta akaba yari yamaze gutandukana n’umukunzi we, kuri ubu bagiye kwirukanwa mu kazi bakoraga kuri TV10.
Aho bakoraga ikiganiro, bitewe n’icyasha cy’inkuru bavuzweho zirimo kuba Miss Vanessa yarigambye mu ruhame ko yasambanye.
Guhera ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2016, hatangiye ikiganiro cyitwa “Rwandaful” cyari kimaze amezi atatu gikorwa na Miss Sandra Teta ndetse na Miss Uwase Vanessa Raissa.
Ni ikiganiro cyacaga kuri TV 10 buri cyumweru guhera ku isaha ya saa mbiri z’ijoro, kigatambuka mu rurimi rw’icyongereza, kivuga ku byiza by’u Rwanda.
David Bayingana umwe mu bayobozi ba TV10
David Bayingana, avuga ko nyuma yo kuganira nk’abayobozi ba TV 10, bagomba no kwicarana n’aba bakobwa bakaganira, gusa hari amakuru avuga ko ibi bizaba ari mu rwego rwo kubamenyesha no kubasobanurira impamvu bahagaritswe kuko icyemezo cyamaze gufatwa.
Iibi bibaye nyuma y’uko Miss Vanessa yemeye mu itangazamakuru ko yaryamanye na Olvis wo mu itsinda rya Active bahoze bakundana, ndetse anashimangira ko yumva ataciye inka amabere kuba yararyamanye n’umusore bakundanaga.
Yagize ati : “Kuri njyewe numva ko umuntu wese byamubaho. Ntabwo ari ukuvuga ngo ni njye mukobwa wenyine mu Rwanda wambariye ukuri umuntu akunda… Ibyo ari byo byose si njye njyenyine wabikoze mu Rwanda cyane ko si umuhungu uhise wese, yari umusore w’inshuti yanjye dukundana… Ubigaya wese ni uko wenda ashobora kuba ari isugi cyangwa se ategereje kuzakora ubukwe kugirango nawe yambarire ukuri uwo akunda. Gusa simvuze ko ibyo ngibyo ari ibintu byiza cyangwa se abantu bagakoze, gusa nanone ntabwo ntekereza ko naba naraciye inka amabere kuburyo abantu babigaya ngo bancireho iteka.”
Miss Sandra Teta we uwari umukunzi we Derek nawe wo mu itsinda rya Active, bari bamaze iminsi batandukanye. Aho Derek ari we wahisemo gutangaza ko agiye kwibera ingaragu iby’urukundo akabivamo.
Gusa aba bo ntibigeze bagaragaza icyatumye batandukana ndetse birinze kugira byinshi bagaragaza, aho Derek ubwe yivugiye ko adashobora kumena amabanga y’uwo bakundana kuko amubaha kandi azakomeza kumufata nk’umuvandimwe.