Ku isaha ya saa yine za mu gitondo nibwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’umufasha we Sara, basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali bakirwa na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Netanyahu aje mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, muri gahunda ye yo gusura ibihugu bya Afurika yatangiriye muri Uganda kuwa 4 Nyakanga arukomereza muri Kenya ejo kuwa Kabiri.
Mu bandi bakiriye Minisitiri Netanyahu ku kibuga cy’indege, harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, Netanyahu ari kumwe n’umugore we Sara, basuye urwibutso rwa jenoside ku Gisozi aho bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane.
Ku rwibutso rwa Gisozi, Netanyahu yari aherekejwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Mu butumwa bwe nyuma yo kunamira inzirakarengane za jenoside, Netanyahu yanditse ko yababajwe n’ibyabaye mu Rwanda ndetse bidakwiye kuba ukundi.
Ati “Tubabajwe cyane n’amateka y’uru rwibutso ku bw’inzirakarengane z’icyaha gikomeye cyane binanyibutsa ihuriro na jenoside yakorewe abantu bacu. Ntibizongere ukundi.”
Urugendo rw’uyu muyobozi ukomeye ku Isi rwahinduye ibintu byinshi mu gihugu aho umutekano wakajijwe mu buryo butari busanzwe. Kuva ku kibuga cy’indege imihanda minini yose yerekeza mu mujyi rwa gati na Nyabugogo yafunzwe, imodoka zari zahagaritswe nta muntu n’umwe utambuka.
Biteganijwe ko ahita yerekeza muri Ethiopia
Israel yacuruzaga intwaro kuri Guverinoma yakoraga Jenoside babihagaritse muri Mata hagati Jenoside igeze kure.
Hari umuryango wajyanye n’ikirego mu rukiko usaba impapuro zigaragaza ubwo bucuruzi ariko muri Mata ishize (Mata 2016), urukiko rw’ikirenga rwa Israel rwafashe umwanzuro ko zitazigera zishyirwa hanze ngo kubera inyungu z’umutekano n’umubano hagati y’ibihugu byombi.
Netanyahu yakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku kibuga cy’indege cya Kigali