Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bavanyeho umwanzuro wo guca caguwa kugeza mu 2020.
Mu nama yabahuje mu muhezo ba perezida bemeje ko bagiye kubanza gushishoza bakareba niba akarere gafite ubushobozi bwo kwikorera imyenda n’inkweto byiza kandi bihagije, hanyuma bakabona guca caguwa.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Uganda, Ronah Serwadda, yabwiye The East African ko bagiye gutangiza ubushakashatsi bwimbitse mbere yo guca burundu caguwa.
Ati” Ubushakashatsi buzadufasha kumenya niba dufite ubumenyi, ipamba (cotton) n’impu bihagije byakora caguwa mbere yo kuzica.”
Yasobanuye ko muri iyi myaka itatu ibihugu bigize EAC bizitoranyamo ibifite ubushobozi bwo gukora ibisimbura caguwa.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yerekanye yasobanuriraga Inteko ishinga amategeko imitwe yombi ibijyanye na gahunda ya Leta yo guteza imbere inganda hibandwa kuzikora imyenda, ibiteye impungenge bya caguwa anagaragaza uko gahunda ya Leta yo kuyica iteye.
Ati, “Tuzazamura amahoro ya za gasutamo ku myenda itumizwa hanze ariko tunamanure cyane imisoro ku bikoresho by’ibanze bikenerwa mu gukora umwenda n’inkweto bitumizwa hanze, harateganywa gufashwa ba rwiyiyemezamirimo bari mu mwuga w’ubudozi mu Rwanda.”
Arakomeza ati” Leta izashyiraho ikigo cy’icyitegererezo mu mujyi wa Kigali kigisha kudoda no mu nkengero z’umujyi, twizera ko ibi bizagabanya ibiciro bihanitse kandi byaranatangiye, nk’ubu ubushize mu imurikagurisha rishize rya “made in Rwanda” twabonye ishati y’amafaranga 2000 yakorewe muri Utexrwa kandi ahandi igura 5000”
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Richard Tushabe yabwiye Imvaho Nshya ko kuva ku ya 1 Nyakanga imyenda ya caguwa yinjiye mu Rwanda yose yasoreshejwe kuri iyo misoro mishya.
Ati” Nk’uko Leta yari yarabiteganyije uyu munsi twashyize mu bikorwa umwanzuro wo gukuba inshuro nyinshi imisoro y’imyenda n’’inkweto za caguwa, kuva uyu munsi ibyinjiye mu Rwanda byose byasoreshejwe ku misoro mishya.
Nyuma yahoo abacuruza iyi myenda n’abayigura bakunze gutaka ko igiciro cyayo gihanitse kandi ko badakozwa ibyo kugura imishya.
Caguwa
Source: Imvaho nshya