Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, wahaye igihembo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame umushimira uruhare n’ubushake bwa Politiki igihugu cyagize mu guteza imbere umugore, “Gender Card Award’’.
Perezida Kagame Paul yashyikirijwe icyo igihembo n’umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Dr Nkosazana Dlamini Zuma ku wa Mbere ku ya 18 Nyakanga, ubwo hasozwaga inama rusange ya 27
Ibindi bihugu byahawe ibihembo biri mu byiciro bitandukanye hashingiwe ku mirimo myiza bakoze mu birebana no guteza imbere umugore mu nzego zitandukanye, nko mu rwego rw’ubukungu, ni igihugu cy’Afurika y’Epfo na Algeria.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu gikorwa cyo gusoza inama ya 27 ya AU, Umukuru w’igihugu yagarutse ku ngingo irebana n’icyakorwa mu guhindura umuryango wa AU ikiraro cy’ubumwe bw’abanyafurika, asobanura ko, nk’umunyafurika agomba kuzuza inshingano afite, kuko ntawe ushobora kuzihunga.
Ati “Tugomba kuzuza inshingano dufite uko byagenda kose, kuko ntawazihunga, kandi inshingano zacu tukarushaho kuzikora neza, tukarinda umuryango wacu’’.
AU yashyizeho ikigega cyirwanya iterabwoba
Perezida Paul Kagame, Dr Nkosazana Dlamini Zuma na Perezida Idriss Debby
Umuyobozi wa AU , akaba na perezida wa Chad, Idriss Debby, asoza iyo nama yatangaje ko imwe mu myanzuro abakuru b’ibihugu bya Afurika bemeje ari ugushyiraho ikigega kidasanzwe kizafasha abatuye umugabane wa Afurika kurwanya ikibazo cy’iterabwoba kugeza ubu kibangamiye umugabane n’isi muri rusange.
Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas na we, witabiriye inama ya AU yasabye abakuru b’ibihugu bya Afurika gufatanyiriza hamwe kugira ngo ikibazo cy’iterabwoba kirangire burundu.
Perezida Kagame yakira igihembo “Gender Card Award”