Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emanuel K Gasana yakiriye ikipe ya Police FC ndetse n’ikipe y’umupira w’intoki Police Handball Club, umuhango warugamije kwerekana abakinnyi bashya bazafasha ikipe ya Police FC umwaka utaha wa shampiyona ndetse no kwerekana ibikombe ikipe ya Police Handball Club yegukanye.
Abakinnyi bashya ba Police FC harimo Hussein Habimana, Danny Nduwayo Milafa Nizeyimana Celestin Ndayishimiye, Amini Mwizerwa, Jean Bosco Akayezu, Antoine Dominique Ndayishimiye, Christophe Biramahire and Olivier Usabimana.
Aha kandi berekanye n’abatoza bashya bazafasha iyi kipe harimo Innocent Seninga, umwungirije Justin Bisengimana na Claude Maniraho ushinzwe gutoza abanyezamu.
Mu ijambo rye umuyobozi mukuru wa police IGP Emanuel K Gasana yavuze ko inzira yambere isaba intsinzi ari ubushake no gufatanya mu gihe ufite icyo ushaka kugeraho.
IGP Emanuel K Gsana yagize ati” mwibuke ko abanyarwanda icyo duharanira ari intsinzi kandi mugomba kutadutenguha , dukeneye ikipe intsinda kandi iyo niyo ntego yacu ya mbere iduhesha ishema nka polisi”
Umuyobozi wa Police FC Colonel (rtd) Louis Twahirwa Dodo yizeje ikipe ya Police FC inkunga nkuko bisanzwe bikorwa, yagize ati” abakinnyi bashya ndetse n’abatoza n’amaraso mashya yo kwitegura ,ibi kandi bizadufasha neza umwaka utaha wa shampiyona”
Colonel (rtd) Louis Twahirwa Dodo yasabye kandi abakinnyi kwitwara neza no gukoresha ubufasha bahabwa na Polisi y’igihugu kugira babashe gukorana ishyaka bazitware neza umwaka utaha wa shampiyona.
Ku rwego rw’umupira w’intoki kandi ikipe ya Police Handball yishimiye ibikombe 6 yatwaye uyu mwaka harimo igikombe cya shampiyona, igikombe cy’akarere k’iburisirazuba (ECAHF), igikombe cy’intwari , icyo kwibuka abatutsi bazize genoside yo muri Mata 1994 n’ibindi.
Iyi kipe kandi y’umukino w’intoki Police Handball ikaba imaze imyaka ine itwara igikombe cya shampiyona yikurikiranya.
Ibikombe imaze gutwara
Abakinnyi bashya
IGP Emanuel K Gsana yambika abakinnyi bashya imyambaro
Umuyobozi wa Police Handball Donald Kabanda akaba yashimye byimazeyo ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu budahwema kubafasha umunsi ku munsi kuko ariyo nkingi yo kwitwara neza ku ikipe ya Police Handball.
RNP