• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira kwaka ruswa

Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira kwaka ruswa

Ubwanditsi 04 Aug 2016 Mu Mahanga

Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bafunzwe bazira kwaka ruswa bamwe mu bawukora.

Nkurunziza Daniel na Hitimana Emmanuel ni bo bakurikiranyweho kwaka ruswa uwitwa Nkeshimana Justin y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bamusubize moto ye bamwakiye mu murenge wa Gatenga, ho mu Karere ka Kicukiro ku itariki 30 Nyakanga kubera kuyitwara nta ruhushya rubimwemerera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko aba bombi bafatiwe mu murenge wa Kigarama, muri aka karere aho bari bajyanye iyo moto.

SP Hitayezu yakomeje agira ati:” Aba bakurikiranyweho iki cyaha bafatiwe mu cyuho ku itariki 1 Kanama bamaze guhabwa iyo ruswa na Nkeshimana; wahise aha ayo makuru Polisi y’u Rwanda.”

Yagize kandi ati: “Bakoranye inyandiko na Nkeshimana igaragaza ko bamuhaye imbabazi kandi ko bamusubije moto ye nta ndonke iyo ari yo yose bamwatse. Abapolisi bakurikiraniraga hafi ibyo bakoraga ku buryo abo bombi bakimara kwakira iyo ruswa bahise babafata.”

Yavuze ko bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo mu gihe iperereza rikomeje.

SP Hitayezu yagize ati:” Nkurunziza na Hitimana bakoze ibitari mu nshingano zabo ndetse barengaho baka ruswa . Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ni ryo rifite ububasha bwo gusaba ibyangombwa umuntu utwaye ikinyabiziga kandi ni ryo rihana utabifite.”

-3489.jpg

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere, bityo asaba buri wese gusaba no gutanga serivisi mu buryo bwubahirije amategeko kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru ku gihe y’abayisaba, abayitanga n’abayakira.

Umwanditsi wacu

2016-08-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Ubwanditsi 29 Apr 2025
Mu byaha bitanu  byahamye Léon Mugesera  harimo  gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi

Mu byaha bitanu byahamye Léon Mugesera harimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi

Ubwanditsi 20 Apr 2016
#Umushyikirano wa 14: Abanyarwanda barifuza ko Perezida Kagame abakemurira ibibazo birimo icy’ igitutu gitera itekinika

#Umushyikirano wa 14: Abanyarwanda barifuza ko Perezida Kagame abakemurira ibibazo birimo icy’ igitutu gitera itekinika

Ubwanditsi 08 Dec 2016
UK Minister for International Development honours victims of the Genocide against the Tutsi at Kigali Genocide Memorial

UK Minister for International Development honours victims of the Genocide against the Tutsi at Kigali Genocide Memorial

Ubwanditsi 27 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo
POLITIKI

Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo

Ubwanditsi 11 May 2018
Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)
IKORANABUHANGA

Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph
INKURU NYAMUKURU

Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph

Ubwanditsi 04 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru