Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bafunzwe bazira kwaka ruswa bamwe mu bawukora.
Nkurunziza Daniel na Hitimana Emmanuel ni bo bakurikiranyweho kwaka ruswa uwitwa Nkeshimana Justin y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bamusubize moto ye bamwakiye mu murenge wa Gatenga, ho mu Karere ka Kicukiro ku itariki 30 Nyakanga kubera kuyitwara nta ruhushya rubimwemerera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko aba bombi bafatiwe mu murenge wa Kigarama, muri aka karere aho bari bajyanye iyo moto.
SP Hitayezu yakomeje agira ati:” Aba bakurikiranyweho iki cyaha bafatiwe mu cyuho ku itariki 1 Kanama bamaze guhabwa iyo ruswa na Nkeshimana; wahise aha ayo makuru Polisi y’u Rwanda.”
Yagize kandi ati: “Bakoranye inyandiko na Nkeshimana igaragaza ko bamuhaye imbabazi kandi ko bamusubije moto ye nta ndonke iyo ari yo yose bamwatse. Abapolisi bakurikiraniraga hafi ibyo bakoraga ku buryo abo bombi bakimara kwakira iyo ruswa bahise babafata.”
Yavuze ko bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo mu gihe iperereza rikomeje.
SP Hitayezu yagize ati:” Nkurunziza na Hitimana bakoze ibitari mu nshingano zabo ndetse barengaho baka ruswa . Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ni ryo rifite ububasha bwo gusaba ibyangombwa umuntu utwaye ikinyabiziga kandi ni ryo rihana utabifite.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu
Yasoje ubutumwa bwe avuga ko kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere, bityo asaba buri wese gusaba no gutanga serivisi mu buryo bwubahirije amategeko kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru ku gihe y’abayisaba, abayitanga n’abayakira.
Umwanditsi wacu