Impamvu ivugwa n’abantu batandukanye hano mu mujyi wa kigali no mu rwego rwa diplomasi mpuzamahanga ni uko uwari uhagarariye u Rwanda muri ONU, Ambasaderi Eugène Richard Gasana, igihe yahabwaga ijambo muri ONU ngo agire icyo avuga kuri raporo y’uhagarariye Amerika muri ONU, Samantha Power yavugaga ku Rwanda. Uyu mu Diplomate w’u Rwanda yaba ataritwaye neza akagaragaza guhubuka ku magambo yavuze asubiza umunyamerika muri raporo ye yari yasohoye yikoma Leta y’u Rwanda, avuga ko itubahiriza amahame ya demokarasi.
Ambasaderi Eugène Richard Gasana muri iyo nama yanabajije abahagarariye ibihugu byabo mu nama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye ONU aho bari bari mu 1994 igihe abanyarwanda bicwaga, ababaza n’impamvu batatabaye.
Ibyo byose Ambasaderi Gasana yabivugaga abyungikanya ndetse ashimira Perezida Kagame ko ari we watumye ataha mu Rwanda akava mu buhunzi ndetse yanavuze ko Kagame ari we wahagaritse Genocide. Yashoje yihanangiriza Amerika n’undi wese washaka kwivanga mu kibazo cy’u Rwanda.
Aya magambo Ambasaderi Gasana yavugiye muri ONU yagawe n’abantu batandukanye abantu bakavuga ko ashobora kuba ariyo amukozeho.
Hari abemeza ko nta kabuza Ambasaderi Gasana, gukurwa muri ONU bifitanye isano n’ayo magambo yavuze yababaje bikomeye abanyamerika by’umwihariko n’abandi benshi mu bahagarariye ibihugu byabo muri ONU ku buryo Ambasaderi Gasana agumye muri uriya mwanya byabangamira bikomeye inyungu za Leta u Rwanda mu rwego rwa diplomasi muri ONU.
Ambasaderi Eugène Richard Gasana
Cyiza Davidson