Amakuru agera kuri Rushyashya yatangiye guhwihwiswa kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kanama 2016 aravuga ko Ambasaderi Eugène Richard Gasana yafashe icyemezo cyo guhunga ntasubire mu Rwanda.
Amakuru twashoboye kubona aravuga ko kugeza ubu akiri mu gihugu cya Leta zunze ubumwe bw’Amerika ariko akaba yaravuye mu nzu y’Ambasade y’u Rwanda.
Benshi bahamya ko adashobora gutinyuka kuguma mu gihugu cy’Amerika igihe kinini kubera amagambo y’ubwishobozi n’agasuzuguro yakoresheje kuri Samantha Power uhagarariye Amerika mu muryango w’abibumbye.
Biravugwa ko ashobora kwerekeza mu gihugu cy’u Budage yabayemo igihe kitari gito ndetse bivugwa ko afitemo amazu ndetse n’ibindi bikorwa bibyara inyungu, bikaba binavugwa ko nyina w’Ambasaderi Gasana nawe mu minsi ishize yabarizwaga mu gihugu cy’u Budage dore ko icyo gihugu Ambasaderi Gasana yakibayemo kuva kera ari umunyeshuri n’ubwo yari impunzi y’umunyarwanda yabaga mu gihugu cy’u Burundi.
Amakuru dufite n’uko aba mu Budage nk’umunyeshuri yagenderaga kuri Passport y’u Rwanda yari yarahawe ngo n’ Ambasaderi Yuvenali Renzaho. (witabye Imana ari mu ndege ya Perezida Habyalimana yahanuwe ku ya 6 Mata 1994).
Ngo hari ikibazo cyatangiye kugaragara cy’uko hari benshi bari bafite ibyo bapfa na Ambasaderi Gasana batangiye kugaragaza ko bishimiye ibibazo arimo. Uretse abafite ibyo bapfuye bishingiye ku gasuzuguro n’ubwishongozi yagaragazaga kubera umwanya ukomeye yari arimo,ubu noneho haravugwa ikibazo cy’abagabo bakoranye na Ambasaderi Gasana muri za Ambasade zitandukanye barimo kugaragaza amakosa menshi y’uyu muyobozi, harimo no kunyereza umutungo, gusuzugura abamukuriye barimo n’umukuru w’igihugu n’ibindi…..
Iyi nkuru y’ihunga rya Amadasaderi Gasana ije ikurikira iya Protais Mitali nawe wahunze igihugu yasabwe kugaruka i Kigali, nyuma y’umwiherero w’abayobozi bakuru wabereye I Gabiro ndetse nuw’abambasaderi bahagarariye Igihugu cy’u Rwanda mumahanga wabaye ku itariki 3 Werurwe 2015 wabereye muri Hotel Gorillas I Nyarutarama.
Uyu mwiherero udasanzwe w’abambasaderi wigiwemo ibintu bikomeye warimo naba Minisitiri Conseilles ( Urwego rwohejuru rwungirije b’ambasaderi) ukaba kandi warimo n’abasilikare bakuru, ukaba wari uyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo na Gasana Eugene wari ambasaderi w’uRwanda I NewYork muri Amarika.
Amasaderi Mitali K. Protais na Amdasaderi Gasana Eugene
Muri uyu mwiherero hagarutswe kukibazo cy’abambasaderi bitwara nabi barimo Muligande Charles waje kwirukanwa ndetse na Masozera Lobert wari ufite ikibazo cy’uko ntabushobozi yari afite mukazi, SIZA Kayizari wari muri Tourkiya n’abandi …. ariko cyane cyane Mitali Kabanda Protais wari ambasaderi w’u Rwanda muri Etiyopiya kuva 8-9/2014.
Mitali waregwaga imicungire mibi y’ishyaka rye PL.no kwiba akayabo gasaga miliyoni 60 mu ishyaka PL.
Kuki b’Ambasaderi bakomeje kuvaho nabi mukazi kabo, abazi neza imikorere yaz’Ambasade bavuga ko impamvu ibitera ari uko bagerayo bakigira utumana, kudatangira igihe Raporo n’ibindi.. kuburyo bagera aho ntibabe bacyumvira amabwiriza ya Minisiteri ibakuriye. Ikindi ni ukwiha imbaraga zirenze izo baba bahawe, kuburyo imikorere yabo usanga ihabanye n’iyi igihugu kiba cyabahaye izo nshingano ugasanga barimo kwangiza Diplomasi mpuzamahanga kandi atarizo nshingano zabo kuko baba bagiye gushaka umubano ntabwo baba bagiye kuryanisha ibihugu byombi. Ngo hari n’abagerayo bagatangira kujya mu dutsiko tw’abahezanguni n’ubugambanyi bwa rwisha.
Umwanditsi wacu