Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda basora, ababwira ko imisoro yabo igira uruhare mu iterambere ryihuse kandi rirambye igihugu cyacu kiyemeje kugeraho.
Mu birori byo ku munsi ngarukamwaka w’abasora wizihijwe kuri uyu wa 22 Kanama 2016, Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase, yavuze ko Perezida wa Repubulika yamusabye gushimira abasora bose ariko anenga n’abadasora.
Ati “Perezida Kagame yansabye gushimira abasora bose, yansabye kubabwira ko imisoro yabo igira uruhare mu iterambere ryihuse kandi rirambye igihugu cyacu kiyemeje kugeraho.
“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arasaba abasora gukomereza aho mukora cyane kandi mukora neza nkuko mu maze kubimenyera kugira ngo turusheho kwiteza imbere bityo n’imisoro mutanga irusheho kwiyongera buri mwaka.”
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi na Minisitiri w’imari Claver Gatete
Umukuru w’igihugu yibukije abadatanga imisoro ndetse n’abayitanga nabi ko bagomba gutana n’uwo muco mubi udindiza urugamba rwo kwigira no kwihesha agaciro.
Murekezi yakomeje agira ati “ Perezida yansabye kubwira abasora mwese ko Leta y’u Rwanda izakomeza kunoza ingamba zo gucunga no gukoresha neza imisoro mutanga kandi ko izakomeza gushyiraho ingamba zo kunoza uburyo imisoro itangwa.”
Kuri uyu munsi ngarukamwaka wo gushimira abasora ubaye ku nshuro ya 14 hahembwe indashyikirwa mu nzego zitandukanye zitabiriye gusora neza, gukoresha imashini zitanga inyemezabuguzi ndetse n’abafatanyabikorwa.
Minisitiri w’intebe yabwiye abasora bahembwe ko ibihembo bahawe bikwiye kubongerera imbaraga zo gukomeza gutanga imisoro neza, abwira abatabonye ibihembo ko bikwiye kubatera ishyari ryiza ryo kurushaho gusora neza kugira ngo umwaka utaha bazabe bari ku isonga ry’abasora neza nabo bashimirwe.
64, 4% by’ingengo y’imari azava imbere mu gihugu
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver yabwiye abari bitabiriye umunsi w’abasora ko umuco wo kwiteza imbere hakoreshejwe ingufu z’abanyarwanda urushaho gushinga imizi ku buryo amafaranga akomoka imbere mu gihugu ari yo azakoreshwa cyane mu ngengo y’imari.
Mu ngengo y’imari ya 2016-2017 amafaranga yose ateganyijwe, angana na Miliyari 1949,2. Muri ayo agera kuri Miliyari 1216,4 angana na 64,4% ni amafaranga ava imbere mu gihugu.
U Rwanda rukaba ruteganya ko amafaranga azaturuka hanze y’igihugu azaba angana na Miliyari 733 aribyo bingana na 37,6%, arimo 18,2% y’impano z’amahanga.
Amb Gatete yavuze ko amafaranga yose ava mu misoro y’Abanyarwanda n’andi mafaranga u Rwanda ruguza imbere no hanze yose hamwe agera kuri 81,3%. Ayo mafaranga yose akaba ari ayo igihugu kigengaho.
Ati “Dukomeje kongera umuvuduko mu gusora twasigara ari ya mafaranga twigengaho gusa yaba aturuka mu misoro ndetse n’inguzanyo zishyurwa n’imisoro y’abanayarwanda. Urugero nk’uru ruratanga icyizere ko Politiki twiyemeje yo kugabanya gutungwa n’inkunga z’amahanga tuzagenda tubigeraho mu minsi iri imbere”.
Umusaruro w’imisoro warazamutse
Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize 2015-2016, mu isanduku ya Leta hinjiye Miliyari 1001 na Miliyoni 300 z’u Rwanda.
Ugereranyije n’intego iki kigo cyari cyihaye, harenzeho Miliyari 41 z’amafaranga y’u Rwanda.
Komiseri mukuru wa RRA, Tusabe Richard avuga ko bongereye umubare w’abakoresha imashini z’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi.
Kugeza uyu munsi harabarurwa abasora bakoresha EBM 11 436 mu gihe umwaka wabanje bari bafite abagera ku 8000. Ikindi cyakozwe ni ukongera ingufu mu gukurikirana abafitiye Leta ibirarane by’imisoro
Minisitiri Murekezi Anastase, abandi bayobozi n’abasora b’indashyikirwa nyuma yo kwizihiza umunsi wo gushimira abasora