Ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’Umuryango Never Again Rwanda na Interpeace, bwagaragaje ko abaturage batagira uruhare rufatika mu mihigo kandi ko abashingamategeko n’abajyanama mu nzego z’ibanze bashyira mu bikorwa ibitekerezo batahawe n’abaturage.
Ubu bushakashatsi burashimangira ubwa RGB, bugaragaza uko abaturage babona ibibakorerwa ( Citizen Report card 2015 ) nayo yari yagaragaje iki kibazo.
Ibipimo by’ubushakashatsi bwa RGB
Ubushakashatsi bwerekana ko: 1. Gutegura imihigo yakarere 59% yagaragaje ko batabigiramo uruhare.
Gutegura ingengo yimari yakerere: 67.5% bavuze ko idategurwa neza kuko batabigiramo uruhare.
Gutegura igena migambi byibikorwa byakarere. 66.6% bagaragaje ko babyishimiye uburyo bikorwa kuko batabigiramo uruhare.
Irange ryumutuku rivuze abagaya naho ubururu rikavuga abashima.
Ubu bushakashatsi bwa RGB, bugize 10% ryamanota y’imihigo yuturere.
Inyandiko yuvuye y’ububushakashatsi yitwa: ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibanze.
Inyandiko wayisanga kurubuga rwa RGB. Ahanditse publications ugakanda ahanditse citizen report card hari versions ikinyarwanda n’icyongereza.
Never again ibyobyabonye byuzuzanya nibyo RGB yabonye! Nta gu tekinika byigeze biba kuko RGB ntiba mu nzego zibanze ahumbwo ubushakashatsi bugenzura imikorere yizo nzego.
Prof.Shyaka Anastase Umuyobozi wa RGB
Mu bushakashatsi bwa Never Again Rwanda na Interpeace ,abaturage bashinja abajyanama b’inzego z’ibanze z’utugari, imirenge n’uturere kutabegera ngo babahe ibitekerezo bifuza ko byigwa mu nama za buri kwezi bagira, ahubwo bakitangira ibitekerezo byabo bwite.
Mu baturage 616 babajijwe muri ubu bushakashatsi, bagaragaje ko imihigo igenwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abaturage bagasabwa kuyesa batigeze bagira uruhare mu kuyishyiraho.
Bati “ Ni gute twafatanya n’ubuyobozi kwesa imihigo tutigeze tugira uruhare rwo kuyigena? Ubuyobozi bukwiye kujya butwegera tugafatanyiriza hamwe kugena iyo mihigo bityo tukazanafatanya mu isuzumwa ryayo no mu gihe cyo kuyesa, aho kuyiduturaho gusa tutazi aho yakorewe.”
Abaturage bemeza ko gahunda za Leta ari nziza kandi abazitekereza baba babifuriza iterambere, gusa bakanenga uburyo zishyirwa mu bikorwa.
Prof. Shyaka Anastase na Minisitiri Francis Kaboneka
Bahamya ko gahunda nyinshi zibituraho batari bazizi, abayobozi ntibanabegere ngo babasobanurire uko bimeze, ahubwo bakaza bababwira ziturutse hejuru zigomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.
Abajyanama nta ruhare bagira mu mihigo, nabo bayiturwaho
Abajyanama mu nzego z’ibanze nabo bavuga ko batajya bagira uruhare mu mihigo, ko ahubwo abitwa abatekinisiye nka ba Gitifu, ba Meya na ba Visi Meya aribo bagira uruhare mu igenwa ryayo, bakayibazanira ngo bayisinye, babwirwa ko byihutirwa, nabo ngo bagasinya.
Abajyanama basobanura ko bategera abaturage nk’uko kuko badahabwa uburyo bwo kumanuka ngo basange abaturage babasabe ibitekerezo bazajyana mu nama njyanama.
Bavuga kandi ko batabona umwanya uhagije wo kwegera abaturage kubera imirimo ya buri munsi ibatunga baba bahugiyemo, dore ko uyu mwanya w’ubujyanama batawuhemberwa.
Inteko ikora amategeko idashingiye ku byifuzo by’abaturage
Abadepite baratungwa agatoki
Muri ubu bushakashatsi abaturage kandi bashinja abagize Inteko ishingamategeko imitwe yombi gukora amategeko badashingiye ku bitekerezo by’abaturage.
Bongeraho ko izi ntumwa za rubanda usanga baziheruka zije kubasaba amajwi, zamara kuyabona ntibongere kuzica iryera.
Itangazamakuru riha abaturage urubuga rwo kugaragaza ibyifuzo byabo
Muri ubu bushakashatsi, itangazamakuru ryashimiwe kuba urutindo ruhuza abayoborwa n’abayobora, rigaha abaturage urubuga bakagaragaza ibyo bishimira byaba ngombwa bakananenga ibikorwa nabi.
Bamwe mu banyamakuru babajijwe bagaragaje ko hari ibyemezo biturwa ku baturage batabigizemo uruhare ndetse batanabisobanuriwe, hakaba bimwe mu bikorwa bigenwa mu by’ukuri atari byo abaturage bakeneye.
Ange Subirous Tambineza, avuga ko ibikorwa bimwe na bimwe biturwa ku baturage batabizi, bigaragara ko batagira uruhare mu bibakorerwa, ahubwo hari abashinzwe kubatekerereza.
Aha uyu munyamakuru kimwe n’abaturage, asanga mbere y’uko ubuyobozi bugira icyo bukora bwari bukwiye kubanza kwicarana n’abaturage bakabubwira uko babyumva, ibyihutirwa hakurikije ibyifuzo by’abaturage.
Ntibibuza imiyoborere myiza gutera imbere
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshyaka Vincent avuga ko imiyoborere myiza mu gihugu igenda itera intambwe, amakosa akorwa akaba agenda akosorwa uko iminsi igenda ihita.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshyaka Vincent
Yashimye ubu bushakashatsi bwakozwe, yibutsa ko imiyoborere myiza igendana n’ibyifuzo by’abaturage kandi ko Leta y’u Rwanda yishimira ko abaturage bagira ijambo mu bibakorerwa.
Ati “ Abaturage nibo musingi w’iterambere n’imiyoborere myiza, Guverinoma yacu yashyizeho inzego zituma abaturage bagira uruhare mu miyoborere yabo, bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa byose, imihigo n’ingengo y’imari.”
Munyeshyaka akomeza asaba imiryango ya sosiyete sivili n’itangazamakuru gufatanya mu gufasha abaturage kugaragariza ubuyobozi ibyifuzo byabo, ibyo bishimiye n’ibyo banenga.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 616 barimo abagize inteko ishingamategeko, abayobozi b’uturere, abagize Inama Njyanama, abanyamakuru n’abaturage bo mu turere twa Nyabihu, Gasabo, Bugesera, Musanze, Nyarugenge, Rwamagana na Gicumbi.
Impuguke zasohoye raporo