• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Muri LONI bariyama abategetsi mu Burundi bapfobya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994

Muri LONI bariyama abategetsi mu Burundi bapfobya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994

Editorial 28 Aug 2016 ITOHOZA

Umujyanama spesiyali wa LONI mu kuburizamo jenoside, Adama Dieng, ariyama abategetsi mu Burundi kutazongera gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda akanabibutsa yuko imvugo za bamwe muri bo zo kuyihembera mu Burundi zikurikiranirwa hafi !

Mu itangazo ryasohorewe New York, ku cyicaro gikuru cya LONI, ejo tariki 24/08/2016, Dieng yavuze yuko aterwa impungenge n’amagambo y’abategetsi abiba urwango ruganisha mu bwicanyi. Muri iryo tangazo Adama Dieng ati urugero rwa hafi ni amagambo aherutse kuvugwa n’umutegetsi wo hejuru muri CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi !

-3831.jpg

Pascar Nyabenda

Mu butumwa Pascar Nyabenda yatanze nka Perezida wa CNDD-FDD tariki 16 z’uku kwezi, bukaba bunagaragara kuri website y’iryo shyaka, yavuze yuko jenoside yatangajwe ko yakorewe abatutsi mu Rwanda ari ikintu cyahimbwe n’umuryango mpuzamahanga ( International Community) ngo gikoreshwe gukuraho leta y’abahutu yariho icyo gihe ( Montages Genocidaires Contre le Gouvernent dit Hutu de Kigali) !

Dieng ati amagambo nk’ayo adafite agaciro, wasesenguramo gupfobya jenoside, ashobora gutuma amako asubiranamo haba mu Burundi cyangwa inyuma y’imipaka yabwo.

-3829.jpg

Adama Dieng

Mu nama ya CNDD-FDD yabaye tariki 20 z’uku kwezi umwanya wa Perezida w’ishyaka wavanyweho, Nyabenda ajyana nawo ariko ibyo ntaho bihuriye n’ayo magambo ye gupfobya jenoside kuko ibyo ari ibisanzwe mu Burundi cyane uhereye Mata umwaka ushize. Nyabenda nubwo uwo mwanya wa Perezida yari afite mu ishyaka wakuweho ariko aracyari Perezida w’inteko nshingamategeko.

-125.png

Interahamwe

Iyo raporo ya Dieng ikagaragaza kandi yuko ibintu mu Burundi byifashe nabi kuko havugwa ubwicanyi, abantu kuburirwa irengero, iyicarubozo n’ifungwa ritisunze amategeko rikorerwa abatavuga rumwe na leta.

-3832.jpg

Umugambi ni ugutsemba Abatutsi

Dieng akavuga yuko urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD rwitwa imbonerakure rushinjwa kuba ruri muri ayo marorerwa akorerwa inzirakarengane mu Burundi ngo kandi hakaba n’amakuru avuga yuko izo Mbonerakure ziyemeje kubiba ubwicanyi n’ubundi buguzi bwa nabi bishingiye mu moko ! Dieng agatangazwa n’uko na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi yiyemereye yuko imbonerakure ari rumwe mu nzego z’igihugu zibungabunga umutekano !

Adama Dieng akibutsa leta y’u Burundi yuko ifite inshingano zo kubungabunga umutekano w’abantu, hatitawe ku moko cyangwa umurongo wa politike babarizwamo, ikanirinda icyo aricyo cyose cyatuma amoko asubiranamo !

-3830.jpg

Izi ni za bariyeri zo guhiga Abatutsi 1994

Dieng akanabwira kandi leta y’u Burundi yuko hasohotse amagambo nk’ayo ya Nyabenda ahembera imvururu zishingiye ku moko, yakwamaganirwa kure hagasohorwa andi yubaka ubumwe mu bantu aho ku guma muri wa murongo uhembera amacakubiri !

Kayumba Casmiry

2016-08-28
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Editorial 15 Feb 2020
Michigan: Uwase uri mu bashinze itorero Gakondo Hoza yishwe n’impanuka

Michigan: Uwase uri mu bashinze itorero Gakondo Hoza yishwe n’impanuka

Editorial 05 Sep 2018
FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk’udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo.

FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk’udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo.

Editorial 23 Jun 2021
Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Museveni, bategerejwe muri Ethiopia

Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Museveni, bategerejwe muri Ethiopia

Editorial 17 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Knowless abafana bamwijunditse bana mwigisha kuvuga uziga  kubera kwishongora (ikimenyetso)
IMIKINO

Knowless abafana bamwijunditse bana mwigisha kuvuga uziga kubera kwishongora (ikimenyetso)

Editorial 01 Jul 2016
Rayon Sports, Kiyovu SC, Musanze FC na Mukura VS niyo makipe azitabira irushanwa ryateguwe na FERWAFA ifatanyije na RSB
Amakuru

Rayon Sports, Kiyovu SC, Musanze FC na Mukura VS niyo makipe azitabira irushanwa ryateguwe na FERWAFA ifatanyije na RSB

Editorial 27 Sep 2022
Ingingo z’Ingenzi z’Impamvu yo Gusaba Guhinduza Amazina
Uncategorized

Ingingo z’Ingenzi z’Impamvu yo Gusaba Guhinduza Amazina

Editorial 11 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru