• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Inama ya RNC igice cya Kayumba mu kiriyo cy’umugore wa Rusagara

Inama ya RNC igice cya Kayumba mu kiriyo cy’umugore wa Rusagara

Ubwanditsi 29 Aug 2016 ITOHOZA

Umugore wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara, Christine Rusagara, yitabye Imana kuwa kane tariki 18 Kanama 2016 azize uburwayi mu bitaro byo mu Bwongereza.

Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko Christine yari amaze igihe kinini yivuriza indwara ya kanseri mu Bwongereza, ariko abaganga bakaba batashoboye kurokora ubuzima bwe.

Yari umubyeyi w’abana batanu barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Amakuru ava mu Bwongereza akavuga ko mukiriyo cye haje abanyarwanda benshi gufata mu mugongo umuryango wa Rusagara Frank ufungiye mu Rwanda ku Mulindi, muri icyo kiriyo umukuru w’umuryango yari David Himbara usanzwe uba muri Canada, akaba ariwe wari uhagarariye umuryango wa Byabagamba ubyara David Himbara, Col. Tom Byabagamba na Nyakwigendera Christine Rusagara, maze ibyari ikiriyo Himbara abihinduramo inama ya rwishwa ya RNC igice aherereyemo cya Kayumba Nyamwasa, aha ngo hakaba haravugiwe amagambo atari meza k’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ndetse no kwamagana madaye ya gatatu.

Amakuru twahawe n’umuntu wari hafi aho utifuje ko twatangaza izina rye ngo muri iyo nama yo mu kiriyo ngo hafatiwemo ingamba zikaze zo gutangira gukoresha itangazamakuru ryo mu Rwanda nabamwe mubanyamakuru bakorera mu Rwanda gutangira ibiganiro kuma radio na Television byigenga kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Kagame.

Mugusoza inama Himbara yabasomeye ubutumwa bwoherejwe na Gen. Kayumba Nyamwasa bwo kwihanganisha umuryango wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara.

Amakuru akavuga ko Christine Rusagara kugeza n’ubu atarashyingurwa, kubera ibibazo biri mu muryango. Ariko itangazo ryumvikaniye kuma radio yo mu Rwanda riravuga ko Christine Rusagara azashyingurwa ejo kuwa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016, mu Bwongereza. Misa yo kumusabira irabera i Nyarutarama kuri CLA ( Christian Life Assembly kuri uyu mugoroba w’uwa gatanu.

-3841.jpg

Abavandimwe batatu, David Himbara, Col. Tom Byabagamba na Nyakwigendera Christine Rusagara

-3840.jpg

Umuryango wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara, Christine yari umubyeyi w’abana batanu barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Umugabo we Rtd Brig Gen Frank Rusagara yahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda aza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru; nyuma yaho ubutabera bwatangiye kumukurikiranaho ibyaha birimo gusebya leta biza no kumuhama ahanishwa gufungwa imyaka 20.

Cyiza Davidson

2016-08-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho

Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho

Ubwanditsi 31 Mar 2019
Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye

Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye

Ubwanditsi 05 Jul 2019
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na  Kayumba Nyamwasa  mu bikorwa bya RNC

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya RNC

Ubwanditsi 04 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu byegera bya Perezida Nkurunziza bihabwa amahirwe yo kumusimbura mu 2020, harimo na Gen Prime Niyongabo
ITOHOZA

Mu byegera bya Perezida Nkurunziza bihabwa amahirwe yo kumusimbura mu 2020, harimo na Gen Prime Niyongabo

Ubwanditsi 15 Nov 2018
1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya
Mu Rwanda

1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni
IKORANABUHANGA

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Ubwanditsi 16 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru