• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Intara y’Iburasirazuba: Abaturage basabwe gufatanya kurwanya ubujura bw’amatungo

Intara y’Iburasirazuba: Abaturage basabwe gufatanya kurwanya ubujura bw’amatungo

Ubwanditsi 26 Aug 2016 Mu Mahanga

Abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kurangwa n’ubufatanye mu kurwanya ubujura bw’amatungo, ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 24 Kanama n’Umuyobozi w’iyi Ntara, Odette Uwamariya mu nama yagiranye n’abaturage bagera ku 1500 bo mu mirenge ya Kageyo, Gitoki na Gatsibo yo mu karere ka Gatsibo.

Iyo nama yabereye mu kagari ka Busetsa, ho mu murenge wa Kageyo. Yitabiriwe n’abayobozi b’Inzego z’umutekano barimo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi.

Mu butumwa bwe, Uwamariya yagize ati:”Ibyo mumaze kugeraho mubikesha umutekano usesuye uri mu gihugu cyacu. Uruhare rwa buri wese rurakenewe kugira ngo turwanye ubujura bw’uburyo bwose n’ibiyobyabwenge.”

Yakomeje agira ati:”Inzego z’umutekano ntizabera hose icya rimwe. Ibi bihita biha buri wese inshingano zo kugira uruhare mu kubumbatira umutekano yirinda ibyaha kandi atanga amakuru yatuma bikumirwa.”

Uwamariya yasabye kandi abatuye muri iyi Ntara gukora neza amarondo kugira ngo barusheho kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge n’ubujura burimo ubw’amatungo, ubw’imyaka n’ubwo mu mazi.

Yabwiye abo baturage ati:”Abanywa ibiyobyabwenge, ababitunda, ndetse n’ababicuruza murabazi kubera ko mu babikora harimo abavandimwe banyu, inshuti zanyu, cyangwa abaturanyi banyu.

Ntimukabahishire kubera ko ingaruka z’ibyo bakora zibageraho ku buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Mu ijambo rye, ACP Karasi yagize ati:”Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge. Nk’uko byitwa bitesha ubwenge uwabinyoye maze agakora ibikorwa binyuranije n’amategeko nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gusambanya abana. Abantu bakwiye kutabinywa, kutabicuruza no kutabitunda kandi bakagira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’ababikora.”

Yabwiye abari aho ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa mu Ntara y’Iburasirazuba harimo Kanyanga, urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Chief Waragi, Blue Sky, kandi yongeraho ko bivanwa mu bihugu bihana imbibi n’iyi Ntara.

ACP Karasi yagize ati:”Amayeri y’ababicuruza n’ababitunda ndetse n’inzira babicishamo babyinjiza mu gihugu turazizi. Turagira abantu inama yo kubireka batarahura n’ingaruka zo kubyishoramo zirimo igifungo, gucibwa ihazabu n’igihombo.”
Yagize kandi ati:”Gukora amarondo neza no gutangira amakuru ku gihe biri mu bizatuma ubujura bw’uburyo bwose bukumirwa kandi ababukoze bafatwe vuba.”

Abitabiriye iyo nama beretswe abantu 20 bafungiwe kwiba amatungo, imyaka, n’ibintu bitandukanye mu masoko no mu mazu. Abo bantu babwiye abari aho ibyo bibye n’uko babigenje kandi babakangurira kubyirinda.

ACP Karasi yasoje ubutumwa bwe asaba abatuye muri iyi Ntara kuba ijisho ry’umuturanyi; birinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko kandi batanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa.

Ubu bukangurambaga buje bukurikira ubwabereye mu murenge wa Mushenyi ho mu karere ka Nyagatare ku itariki 18 Kanama aho ibihumbi by’abaturage basabwe kurangwa n’ubufatanye mu kurwanya ubujura bw’amatungo n’ibindi byaha.

-3846.jpg

Umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu, Lt. Gen. Fred Ibingira.

Ubu butumwa babugejejweho n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana n’ Umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu, Lt. Gen. Fred Ibingira.

RNP

2016-08-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa

Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa

Ubwanditsi 26 Mar 2016
Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Ubwanditsi 24 May 2023
Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu  kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

Ubwanditsi 26 Feb 2017
Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Ubwanditsi 02 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burundi gukura ibendera ry’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ku mipaka yabwo bihatse iki?
INKURU NYAMUKURU

U Burundi gukura ibendera ry’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ku mipaka yabwo bihatse iki?

Ubwanditsi 05 Dec 2018
U Burundi mu mazi abira ku kwirukana intumwa za Loni
Mu Mahanga

U Burundi mu mazi abira ku kwirukana intumwa za Loni

Ubwanditsi 13 Sep 2018
U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi
UBUKUNGU

U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Ubwanditsi 17 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru