• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano

IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano

Ubwanditsi 28 Aug 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yasabye abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali kugira uruhare mu kwicungira umutekano, cyane cyane barushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutangira amakuru ku gihe.

Ibi yabivugiye kuri sitade nto ya Kigali aho yahuriye n’aba bamotari nyuma y’umuganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Kanama, abashimira uruhare bagira mu kwicungira umutekano n’iterambere ry’igihugu, anabakangurira kubahiriza amategeko ndetse anagaya bamwe muri bo bahesha isura mbi umwuga bakora.

Yababwiye ati:’’Umwuga mukora ufitiye igihugu akamaro, muwiteho kandi muwukore kinyamwuga. Igihugu kizirikana uruhare rwanyu mu iterambere ryacyo no mu mutekano wacyo, ariko turanabasaba kumenya abo mutwaye n’ibyo batwaye ko nta cyahungabanya umutekano.’’

Aba bamotari beretswe amashusho ya bamwe muri bagenzi babo bafashwe bakora amakosa bikabaviramo impanuka zavuyemo urupfu, ababaga bapakiye ibirenze ubushobozi bwa moto zabo, ndetse n’abatwaye ibiyobyabwenge bitandukanye.

IGP Gasana yaboneyeho umwanya wo kwamagana ibikorwa nk’ibi anasaba aba bamotari kubahiriza amategeko.

Yababwiye ati:’’Murasabwa guhagurukira kurwanya ibikorwa nk’ibi kandi aho mubonye mugenzi wanyu abikora cyangwa atubahiriza amategeko, mwe ubwanyu mukamwihanira ndetse buri gihe mukamushyikiriza inzego z’umutekano.’’

Yabibukije kandi kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda n’ubunyangamugayo.

Aha yagize ati:’’Turashimira bamwe muri mwe bagira uruhare mu ifatwa ry’abanyabyaha batandukanye, mukomereze aho kandi mujye mutanga amakuru hakiri kare ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.’’

Yanabibukije nomero zitishyurwa bahamagaraho igihe bahuye n’ikibazo cyangwa babonye urenga ku mategeko, arizo 997 ihamagarwa n’ubonye utanga cyangwa uwakira ruswa, 113 uhuye n’ikibazo cy’impanuka, cyangwa 112 ushaka kugira ikindi usobanuza.

Izindi nomero yabahaye ni 118, 0788311110 na 0788311502 zihamagarwa n’umuntu wese ushaka ibisobanuro mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

IGP Gasana yanabakanguriye kwirinda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ubujura n’ibindi byaha.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirijwe ushinzwe ubukungu n’iterambere Parfait Busabizwa, yashimiye Polisi kubera inama idahwema kugira abamotari, aboneraho umwanya wo kubibutsa ko umutekano n’isuku bakwiye kubigira umuco, kandi bagaharanira kugabanya no kwirinda impanuka.

Yavuze ati:”Umutungo w’ingenzi igihugu cyacu gifite ni abantu, ntibikwiye rero ko dupfusha abantu kubera amakosa y’abantu bamwe. Nimubona bamwe muri bagenzi banyu batubahiriza amategeko mujye muhita mubimenyesha Polisi.’’

Yabasabye kandi kugira uruhare no kwitabira gahunda za Leta kuko abantu bashyize hamwe ntacyo batageraho.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) Ntaganzwa Celestin, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye bafitanye, anasaba ubuyobozi bwa Polisi kuzabahugurira abanyamuryango ku mategeko y’umuhanda no kwicungira umutekano.

-3869.jpg

-3868.jpg

2016-08-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho  kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ubwanditsi 19 Dec 2016
Mozambique: Igipolisi cyakajije umutekano w’Umunyarwanda Hitimana Vital uherutse kuraswa

Mozambique: Igipolisi cyakajije umutekano w’Umunyarwanda Hitimana Vital uherutse kuraswa

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo

Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

RUSHYASHYA 09 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame
IMIKINO

Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe
Mu Mahanga

Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe

Ubwanditsi 15 Apr 2016
Mafikizolo baririmbiye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya AU
Mu Mahanga

Mafikizolo baririmbiye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya AU

Ubwanditsi 18 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru