• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Zanzibar ntizakinishe gukorera Hamad nk’ibyo Besigye akorerwa muri Uganda

Zanzibar ntizakinishe gukorera Hamad nk’ibyo Besigye akorerwa muri Uganda

Ubwanditsi 01 Sep 2016 Mu Rwanda

Hari ibintu bitanu igihugu cya Uganda gihuriyeho n’ikirwa cya Zanzibar muri Tanzania, ariko ubutegetsi muri Zanzibar bugomba kwirinda inzira Uganda yiyemeje ku kibazo cya gatanu kuko iyo nzira yagwa nabi cyane icyo kirwa.

Icyambere n’uko ibyo bihugu byombi muri uyu mwaka byakoze amatora ya Perezida wa Repubulika nay’abadepite, icya kabiri n’uko ayo matora yakozwe mu mwuka utari mwizanaho icyagatatu kikaba yuko abaperezida bari basanzwe ku butegetsi muri ibyo bihugu byombi aribo batangajwe na komisiyo y’amatora yuko aribo batsinze amatora.

Icya kane n’uko haba muri Uganda cyangwa muri Zanzibar abakandida bari bahanganye cyane n’abo mu mashyaka ari ku butegetsi banze kwemera ibyavuye mu matora bavuga yuko aribo bari batsindiye umwanya wa Perezida, naho icya gatanu kikaba yuko abo bakandida bombi ubu bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera bashinwa ibyaha bigendanye no kubiba umwuka mubi mu gihugu kimwe no kwigomeka ku butegetsi !

Nyuma y’amatora yabaye mu kwa kabiri uyu mwaka muri Uganda, umukandida Kizza Besigye wari uhanganye cyane na Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje yuko ariwe watsinze amatora ariko komisiyo y’iamatora iza gutangaza yuko Museveni ariwe watsindiye umwanya wa Perezida wa Repubulika, ikavuga yuko Besigye yari yabonye amajwi angana na 36% gusa.

-3926.jpg

Kizza Besigye

-3925.jpg

Perezida Yoweli Museveni

Mbere gato yuko Museveni arahizwa gutangira manda ye ya gatanu nka Perezida wa Uganda, Besigye yafashe bibiliya arirahiza yuko ariwe Perezida wa Repubulika ya Uganda akaba agiye kuyobora manda ye ya mbere ! Museveni rero yarahijwe mu buryo bwemewe n’amategeko Besigye yarirahije kera mu buryo bwe budasanzwe !

Tariki 11 z’ukwezi gushize Besigye yarafashwe arafungwa aregwa ibyaha birimo icyo kugambanira igihugu. Tariki 1/6/2016 Besigye yari kugezwa mu rukiko ariko ubushinjacyaha buvuga yuko ataje ngo kubera yuko izanwa rye ryari gushobora guteza umutekano muke.

Ubushinjacyaha bwasabye yuko urubanza rwa Besigye rwazajya rubera aho afungiwe muri gereza ya Luzira iri mu mujyi wa Kampala. Umucamanza (Chief Magistrate) muri urwo rubanza, James Ereemye Mawanda, yatangaje yuko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kizafatirwa umwanzuro tariki 15 uku kwezi. Muri Uganda uhamwe n’icyaha cyo kugambanira igihugu ahanishwa igihano cy’urupfu.

Mu kwa 10 umwaka ushize muri Zanzibar habaye amatora aho abari bahanganye cyane ku mwanya wa Perezida yari umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania (CCM) akaba ari nawe wari usanzwe ari Perezida wa Zanzibar , Ali Mohamed Shein, hamwe n’umukandia wa CUF, Seif Shaif Hamad.

-3927.jpg

Seif Sharif Hamad

Igihe komisiyo y’amatora itaratangaza ibyavuye mu matora Hamad yatangaje yuko ariwe wayatsinze kandi bibujiwe n’amategeko yuko hari umuntu watangaza ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu usibye iyo komisiyo.

Icyakurikiyeho n’uko komisiyo y’amatora muri Zanzibar yasheshe ayo matora ivuga yuko hari ibintu by’uburiganya byagiye biyabamo, itangaza yuko amatora azasuburwamo ariko abakandida ari babandi kandi nta kongera kwiyamamaza. Ibyo CUF yarabyanze ihamagarira abayoboke bayo kutazayitabira.

-3924.jpg

Zanzibar, Ali Mohamed Shein

Ayo matora yasubiwemo mu kwa gatatu uyu mwaka aho komisiyo y’amatora yatangaje yuko Shein ariwe ratsinze n’amajwiasaga gato 91% naho Sharif ngo abona udusigaye !

Ibyo Sharif yarabyamaganye atangira kujya hirya no hino mu mu turere tugize Zanzibar, ubu akaba yari mu turere tugize intara ya Unguja. Amagambo ye hose aho yageraga yari yayandi yuko yatsinze amatora akbwa amajwi, ngo ubu Shein akaba agiye gutegeka manda ya kabiri ku bujura. Nyuma y’amatora Sharif yaje guhamagarwa na Polisi ngo yisobanure kuri iyo myitwrirere ye ariko nyuma iza ku murekura atanze akanatangirwa ingwate yuko azahora aboneka igihe cyose polisi izaba imukeneye.

Ibya Besigye muri Uganda ntabwo bitandukanye cyane n’ibya Sharif muri Zanzibar uretse gusa yuko umwe afunzwe undi akaba agihanyanyaza hanze. Gusa aho bitandukaniye cyane n’uko Besigye afatwa agafungwa buri gihe, abamufunga barambirwa bakamurekura. Muri Zanzibar uko umwuka umeze cyangwa usanzwe nibaramuka bafunze Sharif amaraso azameneka. Tanzania rero igomba kwirinda yuko Sharif yafatwa nk’uko Besigye yakomeje gufatwa muri Uganda.

Ariko na none irekurwa rya Besigye n’ifungwa ry’abapolisi bahohoteye abayoboke be, rikabera Tanzania isomo ryiza ryo kwigwa !

Kayumba Casmiry

2016-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 27 Jun 2017
APR FC yananiwe kwambura Police Fc umwanya wa kabiri  nyuma yo kunganya na Rayon Sports

APR FC yananiwe kwambura Police Fc umwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Rayon Sports

Ubwanditsi 29 May 2017
Rwamagana: Abayisiramu bashima Perezida Kagame wabahaye ijambo ntibongera kwitwa Abaswayire

Rwamagana: Abayisiramu bashima Perezida Kagame wabahaye ijambo ntibongera kwitwa Abaswayire

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Gakenke : Kagame ati : ‘ twishakemo imbaraga hanyuma dukomeza twiyubake ‘

Gakenke : Kagame ati : ‘ twishakemo imbaraga hanyuma dukomeza twiyubake ‘

Ubwanditsi 31 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 3 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 3 )

Ubwanditsi 01 Mar 2016
Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda
Amakuru

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubwanditsi 17 Feb 2025
Gasabo:  Abakozi ba  DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa
Mu Mahanga

Gasabo: Abakozi ba DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Ubwanditsi 08 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru