• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka

Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka

Ubwanditsi 12 Sep 2016 Amakuru

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ifunze uwitwa Bizimana Jean Paul kubera kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda ushinzwe serivisi z’ubutaka mu murenge wa Ngarama witwa Ntaganda Gaston.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Bizimana yagerageje gutanga iyo ruswa ku wa 8 Nzeri asanze uwo yashatse kuyiha (Ntaganda) ku biro by’Umurenge wa Ngarama.

Asobanura uko Bizimana yabigenje, IP Kayigi yagize ati:”Umubyeyi we witwa Ikimbareba Mariane yahaye umunani w’ubutaka abana be icyenda (Harimo na Bizimana).Ubutaka yabagabanyije bungana na Hegitari ebyiri n’igice. Nyuma yo kugabanywa, Bizimana yanditse urupapuro ruvuga ko ubwo butaka bwose yabuguze na nyina ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, ndetse barumuna be baza guhinga aho bahawe akababuza ababwira ko bwose ari ubwe.”

IP Kayigi yakomeje agira ati:”Bizimana abonye ko imigambi ye itagezweho nk’uko abishaka,yasabye nyina ko bajyana ku ushinzwe serivisi z’ubutaka kugira ngo asobanure iby’iyo migabane y’ubutaka. Yatiye moto, maze ayimuhekaho (Nyina) bajya ku biro by’umurenge wa Ngarama. Bahageze; yasabye Ntaganda gusinyisha umubyeyi we kuri urwo rupapuro rw’ubugure yiyandikiye, ndetse agerageza kumuha iyo ruswa kugira ngo abimukorere; ariko arabyanga; ahubwo ahita abimenyesha Polisi iramufata.”

Yavuze ko Bizimana ukurikiranyweho kugerageza gutanga ruswa no guhimba inyandiko agamije kuriganya abavandimwe be ubutaka afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngarama mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, IP Kayigi yagize ati:” Mbere yo gukora ikintu icyo ari cyo cyose ni byiza gutekereza ku ngaruka zacyo zaba izishingiye ku mibanire muri rusange ndetse n’amategeko. Ni byiza kwirinda ibikorwa nk’ibi bya Bizimana kubera ko uretse kuba binyuranije n’amategeko; binatera amakimbirane mu miryango; avamo inzangano no kugirirana nabi ku buryo hari n’igihe zivamo impfu. ”

Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatseguha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Iya 609 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yononainyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

-4031.jpg

Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi

RNP

2016-09-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

Ubwanditsi 02 Jul 2021
Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports

Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports

Ubwanditsi 13 Sep 2024
Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Ubwanditsi 18 Dec 2021
Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo

Ubwanditsi 03 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu
POLITIKI

Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu

Ubwanditsi 07 Jun 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 Apr 2023
U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera
IMIKINO

U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera

Ubwanditsi 22 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru