Umuryango wa Col.Dr.Ben Karenzi wahakanye amakuru amaze iminsi atangazwa n’ibinyamakuru binyuranye ko uyu wahoze ari Umusirikare Mukuru yaba yaratawe muri yombi ku mpamvu za politiki.
Hashize iminsi ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko Col (Rtd) Dr Ben Karenzi wigeze kuba Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Gisirikare yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano zigatangira kumukurikirana ku mpamvu mpimbano zifitanye isano na politiki.
Ifungwa rya Col (Rtd) Dr Ben Karenzi ryamenyekanye mu ntangiriro za Nzeri aho akurikiranyweho amakosa ajyanye n’imyitwarire iranga umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda cyangwa uwasezerewe.
Gusa ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko ifungwa rya Col Karenzi rifitanye isano n’impamvu za politiki aho kuba imyitwarire (discipline).
Mu gushaka kumenya ukuri kuri ibi, IGIHE yaganiriye n’abo mu muryango we [Col Dr Ben Karenzi] bavuga ko ibyatangajwe bihabanye n’ukuri.
Umuvandimwe we Kamugisha Amos yagize ati “Nk’Umuryango twitandukanyije n’umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bari kugerageza kutwiyitirira ku bijyanye n’uko ikirego kiri gukurikiranwa.”
Yakomeje avuga ko Dr Karenzi ari gukurikiranwa kubw’amakosa yakoze bityo ko ntawe ukwiye kubihuza na politiki.
Yasabye kandi guverinoma ko yakurikirana ibyo binyamakuru biri kwandika ibihabanye n’ukuri kuri iri fungwa.
Col (Rtd) Dr Ben Karenzi
Col.Dr.Ben Karenzi yasezerewe mu gisirikare byemewe n’amategeko mu 2015; naho umwanya yariho w’ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisirikare yawusimbuweho na Col. Dr. Emmanuel Ndahiro kuya 25 Ukwakira uwo mwaka.
Source: Igihe.com