Imihanda yose yerekeza kuri sitade ya Kicukiro yari yuzuye ibihumbi by’abamotari , abanyonzi, abanyeshuri, abakozi n’urubyiruko rw’abakorerabushake baje guhura n’inzego z’umutekano n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali, mu bukangurambaga bugamije kurwanyiriza hamwe ibyaha.
Iyi nama yitabiriwe na Major Gen. Mubarak Muganga, umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira, umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr. Jeanne Nyirahabimana.
Inama yibanze ku byaha bitandukanye birimo icy’inzaduka cy’icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ubutagondwa.
ACP Rangira yashimangiye uruhare rw’ubukangurambaga mu gukumira no kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano aho yagize ati:”Uburangare bwa buri wese ni ko guha intebe ibyaha.”
Yifashishije urugero rw’amakimbirane yo mu ngo, yavuze ko ari ikintu abantu badaha agaciro ariko gikurura ibyaha bitandukanye mu miryango birimo gukubita no gukomeretsa, gutandukana kw’abashakanye cyangwa ubwicanyi hagati yabo, guta amashuri kw’abana binabashora mu byaha nko kwiyahuza ibiyobyabwenge n’ubujura,..
ACP Rangira yagize ati:” Amakimbirane yo mu ngo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ibyaha bifite ingaruka nyinshi ku muryango no ku bukungu. Kubirwanya ni inshingano zanyu ..mugaragaza imiryango itabanye neza kugirango yegerwe hatarakorwa bya bibazo twavuze haruguru.”
Abasaba kugira uruhare mu gukumira ibyaha, yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikiri ikibazo ku rubyiruko maze abahamagarira gufatanya na gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kurwanya inkomoko yabyo batanga amakuru ku bacuruzi babyo.
Maj. Gen.Muganga yabahamagariye gukomeza ibikorwa byabo by’iterambere, bima amatwi uwo ari we wese wabashora mu bikorwa bibi nk’iby’iterabwoba.
Dr Jeanne Nyirahabimana Mayor wa Kicukiro
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro we, yabasabye kuba ba ambasaderi b’impinduka nziza no kujyana na gahunda za Leta z’ibikorwa by’iterambere.
RNP