Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga cyane cyane urubyiruko, kungukira mu byiza biba mu mico y’amahanga bakirinda kwigana ibitanoze basanzeyo.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuwa Gatandatu i San Francisco muri leta ya California ahateraniye Abanyarwanda barenga 2000 bitabiriye umunsi ngarukamwaka wa Rwanda Day ubaye ku nshuro ya 8 uhuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda.
Rwanda Day y’uyu mwaka yibanze ahanini ku muco w’Abanyarwanda dore ko uyu munsi waranzwe no kuwugaragaza ahanini mu byiciro bitandukanye birimo imbyino ndetse n’ibindi biwuranga.
Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda bari bitabiriye iki gikorwa, Perezida Kagame yagaragaje ko umuco w’Abanyarwanda ukize binyuze muri byinshi biwugize birimo imbyino ndetse n’Abanyarwanda ubwabo.
Yagize ati “Ubutumwa bwanjye ku Banyarwanda bakiri bato bari hano, abana bacu, abana b’u Rwanda baba abakiri bato ndetse n’abari gukura banatangiye kuyobora, baba abiga hano cyangwa abahakora akazi,… Ibyo mukora hano ni ingenzi kuri mwe nk’uko mbyizera, bikaba ingenzi ku gihugu cyanyu aho mukomoka n’imiryango yanyu.”
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Rwanda Day i San Francisco (Ifoto/Village Urugwiro)
Yunzemo ati “Ndashaka kubasaba kwifashisha agaciro k’umuco nyarwanda, amateka yacu nk’amahame mukurikiza kugira ngo iyo muri hano,… kandi njya mbibwira n’abana banjye bamwe bari hano n’abandi muri rusange bose bari mu Rwanda nita abana banjye… ariko ndababwira nti mujye iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ahantu heza, ni igihugu cy’igihangange kandi hari byinshi byo kwigirayo.”
“…Ariko mwitondere kuba mwakwiga bya bintu bitanoze kuri mwebwe cyangwa ku gihugu cyanyu. Muzajye muvoma bya bintu bibanyuze kandi ni byinshi rwose. Ariko mukeneye kuyoborwa kugera kuri ibyo mu rwego rwo kumenya guhitamo hifashishijwe indangagaciro z’umuco umuryango wacu wubaha nk’izawo kandi bizwi ko ari nziza.”
Perezida Kagame akomeza avuga ko byose bishobora kuba bitari byiza ndetse no ku Banyarwanda ubwabo, ariko ngo habaho gutera imbere kuko ari uko ibihugu byose bitera imbere kuko bihangana n’inzitizi zimwe na zimwe.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye Rwanda Day i San Francisco (Ifoto/Village Urugwiro)