• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Rwanda Day: Kagame yasabye urubyiruko kutigana ibibi biba mu mico y’amahanga

Rwanda Day: Kagame yasabye urubyiruko kutigana ibibi biba mu mico y’amahanga

Ubwanditsi 25 Sep 2016 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga cyane cyane urubyiruko, kungukira mu byiza biba mu mico y’amahanga bakirinda kwigana ibitanoze basanzeyo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuwa Gatandatu i San Francisco muri leta ya California ahateraniye Abanyarwanda barenga 2000 bitabiriye umunsi ngarukamwaka wa Rwanda Day ubaye ku nshuro ya 8 uhuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda.

Rwanda Day y’uyu mwaka yibanze ahanini ku muco w’Abanyarwanda dore ko uyu munsi waranzwe no kuwugaragaza ahanini mu byiciro bitandukanye birimo imbyino ndetse n’ibindi biwuranga.

Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda bari bitabiriye iki gikorwa, Perezida Kagame yagaragaje ko umuco w’Abanyarwanda ukize binyuze muri byinshi biwugize birimo imbyino ndetse n’Abanyarwanda ubwabo.

Yagize ati “Ubutumwa bwanjye ku Banyarwanda bakiri bato bari hano, abana bacu, abana b’u Rwanda baba abakiri bato ndetse n’abari gukura banatangiye kuyobora, baba abiga hano cyangwa abahakora akazi,… Ibyo mukora hano ni ingenzi kuri mwe nk’uko mbyizera, bikaba ingenzi ku gihugu cyanyu aho mukomoka n’imiryango yanyu.”

-4148.jpg

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Rwanda Day i San Francisco (Ifoto/Village Urugwiro)

Yunzemo ati “Ndashaka kubasaba kwifashisha agaciro k’umuco nyarwanda, amateka yacu nk’amahame mukurikiza kugira ngo iyo muri hano,… kandi njya mbibwira n’abana banjye bamwe bari hano n’abandi muri rusange bose bari mu Rwanda nita abana banjye… ariko ndababwira nti mujye iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ahantu heza, ni igihugu cy’igihangange kandi hari byinshi byo kwigirayo.”

“…Ariko mwitondere kuba mwakwiga bya bintu bitanoze kuri mwebwe cyangwa ku gihugu cyanyu. Muzajye muvoma bya bintu bibanyuze kandi ni byinshi rwose. Ariko mukeneye kuyoborwa kugera kuri ibyo mu rwego rwo kumenya guhitamo hifashishijwe indangagaciro z’umuco umuryango wacu wubaha nk’izawo kandi bizwi ko ari nziza.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko byose bishobora kuba bitari byiza ndetse no ku Banyarwanda ubwabo, ariko ngo habaho gutera imbere kuko ari uko ibihugu byose bitera imbere kuko bihangana n’inzitizi zimwe na zimwe.

-4149.jpg

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye Rwanda Day i San Francisco (Ifoto/Village Urugwiro)

2016-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Uhagarariye Ethiopia muri LONI yatangajwe n’ijambo rya Perezida kagame

Uhagarariye Ethiopia muri LONI yatangajwe n’ijambo rya Perezida kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Ubwanditsi 03 Jun 2025
Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) – Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) – Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

Ubwanditsi 14 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi
Amakuru

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Ubwanditsi 01 Jun 2023
Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera
INKURU NYAMUKURU

Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Ubwanditsi 22 Dec 2017
Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’Ishami rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya SDGs muri Afurika y’Amajyepfo
POLITIKI

Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’Ishami rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya SDGs muri Afurika y’Amajyepfo

Ubwanditsi 07 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru