• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Irinde ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko- Polisi y’u Rwanda

Irinde ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko- Polisi y’u Rwanda

Editorial 03 Oct 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irongera gukangurira abaturarwanda kwirinda ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubu butumwa butanzwe kubera ko hakomeje kugaragara abantu bitwikira ijoro bakayacukura mu buryo butubahirije amategeko ku buryo hari ababiburiramo ubuzima.

Tariki ya 1 Ukwakira, abantu babiri baguye mu birombe mu turere twa Ngororero na Rwamagana ubwo barimo bacukura amabuye y’agaciro.

Muri Ngororero hapfuye uwitwa Mutazihana Jean Marie Vianney, akaba yaragwiriwe n’itaka ubwo yarimo acukura Colta mu kirombe cyafunzwe giherereye mu kagari ka Ngoma, ho mu murenge wa Ngoma.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yagize ati,” Gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko byangiza ibidukikije. Inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka, n’isuri biri mu biterwa n’ubucukuzi bwayo butubahirije amategeko.”

Yakomeje agira ati:”Ibyo biza byangiza ibintu bitandukanye, bikomeretsa abantu, ndetse rimwe na rimwe bihitana bamwe nk’uko byagenze kuri uriya. Abantu bagomba rero kwirinda ibikorwa byose byangiza ibidukikije, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababikora.”

Mu karere ka Rwamagana, uwitwa Munyarukumbuzi Ezechiel; wakoreraga Kompanyi icukura Gasegereti yitwa MMB Company ni we waburiye ubuzima mu bikorwa byo gucukura ubwo bwoko bw’amabuye y’agaciro mu kagari ka Nyarusange, ho mu murenge wa Muhazi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana, Superintendent of Police (SP) Edward Kizza yavuze ko Nyakwigendera yishwe no kugwirwa n’itaka ubwo yarimo akora iyo mirimo.

SP Kizza yagize ati:”Abafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro ntibagomba kwirara ngo bafite ibyangombwa byo gukora uwo mwuga; bagomba guhora basuzuma ko ibikoresho bifashisha ari bizima, ibishaje bakabisimbuza ibishya, kandi bagafata n’izindi ngamba zituma aho bakorera iyo mirimo hatabera impanuka.”

Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 416 yo muri icyo gitabo ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

2016-10-03
Editorial

IZINDI NKURU

Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Editorial 25 Mar 2016
Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Editorial 22 Feb 2020
Nyuma yo gusesa Minisiteri y’umutekano abari abakozi bayo barerekeza he?

Nyuma yo gusesa Minisiteri y’umutekano abari abakozi bayo barerekeza he?

Editorial 06 Oct 2016
Impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

Impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

Editorial 16 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitaravuzwe Kuri Jenerali Tumukunde, Inkomoko Y’urwango Na Kale Kayuhura
ITOHOZA

Ibitaravuzwe Kuri Jenerali Tumukunde, Inkomoko Y’urwango Na Kale Kayuhura

Editorial 12 Mar 2018
Hatahuwe  umugambi  wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye  n’ushinzwe ubutasi muri FDLR
INKURU NYAMUKURU

Hatahuwe umugambi wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye n’ushinzwe ubutasi muri FDLR

Editorial 19 Dec 2018
Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique
IMIKINO

Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique

Editorial 11 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru