Polisi y’u Rwanda irongera gukangurira abaturarwanda kwirinda ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubu butumwa butanzwe kubera ko hakomeje kugaragara abantu bitwikira ijoro bakayacukura mu buryo butubahirije amategeko ku buryo hari ababiburiramo ubuzima.
Tariki ya 1 Ukwakira, abantu babiri baguye mu birombe mu turere twa Ngororero na Rwamagana ubwo barimo bacukura amabuye y’agaciro.
Muri Ngororero hapfuye uwitwa Mutazihana Jean Marie Vianney, akaba yaragwiriwe n’itaka ubwo yarimo acukura Colta mu kirombe cyafunzwe giherereye mu kagari ka Ngoma, ho mu murenge wa Ngoma.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yagize ati,” Gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko byangiza ibidukikije. Inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka, n’isuri biri mu biterwa n’ubucukuzi bwayo butubahirije amategeko.”
Yakomeje agira ati:”Ibyo biza byangiza ibintu bitandukanye, bikomeretsa abantu, ndetse rimwe na rimwe bihitana bamwe nk’uko byagenze kuri uriya. Abantu bagomba rero kwirinda ibikorwa byose byangiza ibidukikije, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababikora.”
Mu karere ka Rwamagana, uwitwa Munyarukumbuzi Ezechiel; wakoreraga Kompanyi icukura Gasegereti yitwa MMB Company ni we waburiye ubuzima mu bikorwa byo gucukura ubwo bwoko bw’amabuye y’agaciro mu kagari ka Nyarusange, ho mu murenge wa Muhazi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana, Superintendent of Police (SP) Edward Kizza yavuze ko Nyakwigendera yishwe no kugwirwa n’itaka ubwo yarimo akora iyo mirimo.
SP Kizza yagize ati:”Abafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro ntibagomba kwirara ngo bafite ibyangombwa byo gukora uwo mwuga; bagomba guhora basuzuma ko ibikoresho bifashisha ari bizima, ibishaje bakabisimbuza ibishya, kandi bagafata n’izindi ngamba zituma aho bakorera iyo mirimo hatabera impanuka.”
Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 416 yo muri icyo gitabo ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.