• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umwe mu bashinzwe isuku muri Kimihurura afungiwe kurigisa amafaranga ya Leta

Umwe mu bashinzwe isuku muri Kimihurura afungiwe kurigisa amafaranga ya Leta

Ubwanditsi 06 Oct 2016 Mu Mahanga

Umwe mu bagize Komite ishinzwe kugenzura isuku mu murenge wa Kimihurura, ho mu karere ka Gasabo witwa Ababa Gasana Daniel afungiwe gukekwaho icyaha cyo kurigisa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda akoresheje inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ayo mafaranga Ababa Gasana akekwaho kurigisa ari amwe mu bihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda y’ihazabu iyo Komite yaciye Ibigo by’ubucuruzi bibiri kubera isuku nke.

Ubusanzwe, abayigize bandika ihazabu y’isuku nke ku rupapuro rwabugenewe ruriho nomero ya Konte y’Umurenge SACCO uwayiciwe agomba gushyiraho ayo mafaranga, hanyuma akazana gitansi ku murenge.

Asobanura uko ukekwaho ibi byaha yabigenje, SP Hitayezu yagize ati:” Muri Kanama na Nzeri, uyu mwaka, we na bagenzi be bari bafatanyije izo nshingano; baciye ihazabu Ibigo bibiri by’ubucuruzi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 kubera isuku nke. Ababa Gasana yaciye ruhinga nyuma abisaba kuyamuha, abibwira ko azayabishyirira kuri Konte yabugenewe, ndetse abiha gitansi zitagikoreshwa ziteyeho Kashe y’Umurenge wa Kimihurura zigaragaza ko ayakiriye. Muri ibyo bihumbi 800, yashyize kuri Konte ibihumbi 300 gusa.”

SP Hitayezu yakomeje agira ati:”Irigiswa ry’umutungo wa Leta rigira ingaruka ku bukungu n’iterambere. Abayobozi bakwiriye kubahiriza amategeko, yaba ajyanye n’imirimo bashinzwe, ndetse n’andi muri rusange.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yashimye abatanze amakuru yatumye uyu ukekwaho gukora ibi byaha afatwa, kandi asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ibyaha aho biva bikagera; atanga amakuru ku gihe y’ababikoze.

Yavuze ko Ababa Gasana afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje.

Ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3,000,000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

2016-10-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwihanganishije Misiri ku gitero cyishe abantu 300

U Rwanda rwihanganishije Misiri ku gitero cyishe abantu 300

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

Impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

Ubwanditsi 16 Sep 2016
Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi, SNR

Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi, SNR

Ubwanditsi 26 Oct 2018
Burundi: Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu yakatiwe igifungo cy’ imyaka 32

Burundi: Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu yakatiwe igifungo cy’ imyaka 32

Ubwanditsi 28 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame
Amakuru

“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 07 Nov 2021
Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri  zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye

Ubwanditsi 13 Sep 2017
Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umuganura
Mu Rwanda

Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umuganura

Ubwanditsi 05 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru