Perezida Kagame yasubije Abafaransa bashaka kongera gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ko nta kibazo na kimwe abifiteho ariko ko bimuha umwanya wo kwibutsa ko ubutabera bw’u Rwanda butagendera ku bw’u Bufaransa.
Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bacamanza mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza wa 2016/2017; yabashimiye umusaruro w’imbaraga bashyira mu kazi kabo n’icyizere Abanyarwanda bafitiye Ubucamanza bw’u Rwanda.
Nyuma y’amezi agera ku 10 ubucamanza bw’u Bufaransa busubitse idosiye yo gukurikirana ibijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wayoboye u Rwanda kugeza mu 1994, abacamanza babiri b’Abafaransa Nathalie Poux na Jean-Marc Herbau bongeye gusubukura iri perereza.
Perezida Kagame yakomoje kuri iki avuga ko nta kibazo na kimwe abifiteho gusa ko bikwiye gutanga ubutumwa bushya.
Ati “Twashakaga gukemura iki kibazo, kugira umubano mwiza.Twaritanze ubwacu tuti muze hano mugire amakuru kubyo mushaka. Dutanga uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu bashaka.”
“Iperereza ryamaze imyaka igera kuri ibiri, nyuma yo kubona ibyo bashaka bidahari kandi ko nta kintu na kimwe kizabashyigikira, ariko ibyo ndi gusoma mu itangazamakuru ni uko twatangira byose bundi bushya.
Muzi ibyo ndi kuvugaho? Tugiye gutangira bundi bushya kandi nta kibazo mbifiteho. Nta kibazo mbifiteho. Ariko gutangira bundi bushya bisobanuye ibintu byinshi.”
“Icya mbere gutangira bundi bushya bisobanuye ko nkwiriye kwibutsa abantu bamwe ko ubutabera bw’u Rwanda budashingiye ku nyungu z’u Bufaransa.”
Perezida Kagame yavuze ko u Bufaransa bwari bukwiye kuba bwarajyanywe mu nkiko kubera uruhare rwabwo muri Jenoside. Ati “U Bufaransa bukwiye kuba buri mu rukiko, buburanishwa aho kuba undi muntu uwo ariwe wese mu Rwanda kandi aho kuba Abanyarwanda. Ndabizi bamwe muri mwe murahangayitse muvuga muti oh.., u Bufaransa…, ariko mukwiye gutuza. U Rwanda ntabwo ruzahura n’ikibazo na kimwe.”
Gen. Kayumba Nyamwasa, Perezida Francois Hollande na Perezida Paul Kagame