• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kigali : Umugabo yafatanwe inoti z’impimbano

Kigali : Umugabo yafatanwe inoti z’impimbano

Ubwanditsi 16 Oct 2016 Amakuru

Umugabo witwa Ndagijimana Shadrack w’imyaka 36 yafatiwe mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kumusangana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 n’amadorali y’Amerika 435 y’amiganano.

Ndagijimana yafatiwe aho bategera imodoka i Nyabugogo ejo kuwa gatandatu mu gitondo ashaka gutega imodoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko uyu mugabo yateje akavuyo aho bategera imodoka i Nyabugogo ashwana n’abandi bagenzi ku buryo byatumye Polisi y’u Rwanda ihakorera iza kureba icyabaye no gukemura ikibazo.

Ndagijimana yabonye abapolisi bahageze atangira kwigira inyuma ashaka uko yahunga ariko abapolisi babonye imyitwarire ye ikemangwa nibwo bamusatse maze bamusangana amafaranga y’amiganano y’inoti z’amafaranga ibihumbi 5 zose hamwe 80 n’amadorali 435 y’Amerika nayo y’amahimbano.

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga, ndetse n’abayakwirakwizaga bose.

Yakomeje avuga ko amafaranga y’amahimbano atari ikibazo gikomeye mu Rwanda ariko ko uko yaba angana kose agira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Yasabye kandi abakora ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye kujya bitondera amafaranga bahabwa mu gihe babonye hari ikibazo bakiyambaza sitasiyo ya Polisi ibegereye cyangwa bagahamagara nimero y’112 kugira ngo bakemurirwe ikibazo.

Gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bihanwa n’ingingo ya 601 na 604 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho ibihano bishobora kugera ku myaka itanu y’ igifungo.

-4395.jpg

2016-10-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Ubwanditsi 24 Mar 2021
Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Ubwanditsi 16 Jun 2021
Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa umwanya wo kwikosora, bo bakabifata nko kubatinya. Kubajenjekera bizarangira ryari?

Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa umwanya wo kwikosora, bo bakabifata nko kubatinya. Kubajenjekera bizarangira ryari?

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Ubwanditsi 30 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano
POLITIKI

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n’amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio
Amakuru

Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n’amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio

Ubwanditsi 29 Aug 2021
Perezida Kagame ategerejwe  bidasanzwe muri Cote D’Ivoire
ITOHOZA

Perezida Kagame ategerejwe bidasanzwe muri Cote D’Ivoire

Ubwanditsi 18 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru