• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yageze i Maputo muri Mozambique

Perezida Kagame yageze i Maputo muri Mozambique

Editorial 24 Oct 2016 Mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira, Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe i Maputo muri Mozambique, ni uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, akigera i Maputo yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Oldemiro Baloi.

Aho i Maputo Perezida Kagame, azatanga amasomo ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’u Rwanda, hakanaganirwa ku mubano w’ibihugu byombi.

Kuwa kabiri tariki ya 25 Ukwakira azaba ari mu cyumba cy’inama ‘Joaquim Chissano International Conference Centre’ i Maputo, Umurwa Mukuru wa Mozambique, ahazaba hateraniye ba rwiyemezamirimo, abarimu n’abashakashatsi, abanyeshuri ndetse n’abanyamakuru, bose bazaba baje kumuvomaho ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwiteza imbere.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Louise Mushikiwabo, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko uretse amasomo Perezida Kagame azatanga, hanateganyijwe kuganira kuri byinshi birimo ubufatanye bw’ibihugu byombi mu by’ubuhinzi n’uburobyi, ibikorwaremezo, ubutabera n’ibindi.

Ikinyamakuru Club of Mozambique gitangaza ko umuvuduko mu iterambere, watumye abo muri icyo gihugu batumira Perezida kagame ngo abigishe, dore ko u Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rukataje mu kwiyubaka mu bukungu rushingiye ku buhinzi, inganda na serivisi.

U Rwanda ruherutse kugaragazwa nka kimwe mu bihugu bihiga ibindi mu iterambere ry’ubukungu ku Isi, kikaba ku isongo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho kiza ku mwanya wa 62 mu bihugu 189 ku rutonde rwerekana uko ibihugu byoroshya ishoramari (Doing Business Ranking).

Mbere y’uko Perezida Kagame agerayo, kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabonanye n’abanyarwanda baba i Maputo.

-4466.jpg

Perezida Kagame yakirwa i Maputo muri Mozambique

2016-10-24
Editorial

IZINDI NKURU

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Editorial 23 Jul 2024
Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC

Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC

Editorial 10 Nov 2021
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Editorial 08 Jul 2025
Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0

Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0

Editorial 04 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukobwa wahamwe no kwica Steven Kanumba yavuye muri Gereza
HIRYA NO HINO

Umukobwa wahamwe no kwica Steven Kanumba yavuye muri Gereza

Editorial 14 May 2018
Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana
Mu Mahanga

Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana

Editorial 07 Jun 2016
Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.
Amakuru

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Editorial 27 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru