Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira, Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe i Maputo muri Mozambique, ni uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, akigera i Maputo yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Oldemiro Baloi.
Aho i Maputo Perezida Kagame, azatanga amasomo ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’u Rwanda, hakanaganirwa ku mubano w’ibihugu byombi.
Kuwa kabiri tariki ya 25 Ukwakira azaba ari mu cyumba cy’inama ‘Joaquim Chissano International Conference Centre’ i Maputo, Umurwa Mukuru wa Mozambique, ahazaba hateraniye ba rwiyemezamirimo, abarimu n’abashakashatsi, abanyeshuri ndetse n’abanyamakuru, bose bazaba baje kumuvomaho ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwiteza imbere.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Louise Mushikiwabo, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko uretse amasomo Perezida Kagame azatanga, hanateganyijwe kuganira kuri byinshi birimo ubufatanye bw’ibihugu byombi mu by’ubuhinzi n’uburobyi, ibikorwaremezo, ubutabera n’ibindi.
Ikinyamakuru Club of Mozambique gitangaza ko umuvuduko mu iterambere, watumye abo muri icyo gihugu batumira Perezida kagame ngo abigishe, dore ko u Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rukataje mu kwiyubaka mu bukungu rushingiye ku buhinzi, inganda na serivisi.
U Rwanda ruherutse kugaragazwa nka kimwe mu bihugu bihiga ibindi mu iterambere ry’ubukungu ku Isi, kikaba ku isongo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho kiza ku mwanya wa 62 mu bihugu 189 ku rutonde rwerekana uko ibihugu byoroshya ishoramari (Doing Business Ranking).
Mbere y’uko Perezida Kagame agerayo, kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabonanye n’abanyarwanda baba i Maputo.
Perezida Kagame yakirwa i Maputo muri Mozambique