Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana tariki ya 28 Ukwakira, yagiranye inama n’abahagarariye amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga hagamijwe kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu gutanga serivisi zitandukanye; by’umwihariko izitangwa n’urubuga Irembo ndetse no kurushaho gukomeza imikoranire myiza nabo.
Muri iyi nama, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye ko hakomeza kubaho ubufatanye bunoze bwa Polisi y’u Rwanda n’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga kugira ngo abaturage bahabwe serivisi nziza kandi zinoze.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga Gishoma Jean de Dieu yagize ati:” kubera ibitaragendaga neza, twiyemeje gushyiraho ihuriro ryacu kugira ngo tunoze imikorere. Uyu munsi twiyemeje ko mu mashuri yacu hazajya hasohokamo abashoferi bafite ubumenyi bwo ku rwego rushimishije”.
Muri iyi nama, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yagaragaje ko hari ibitarakorwaga neza n’ayo mashuri ku buryo nyuma hifashishijwe serivisi z’ikoranabuhanga Leta yashyizeho kugira ngo bigende neza.
Iri koranabuhanga rikaba ryarakemuye ibibazo bitandukanye byaterwaga n’amwe mu mashuri yacaga abantu amafaranga yo kwiyandikisha aho gutanga ubumenyi buhamye mu kwigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.
Ayo mashuri akaba atarashimishijwe na serivisi zitangwa n’urubuga Irembo zo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bitewe n’inyungu yari abifitemo.
CP Rumanzi yagize ati:” Irembo ryakemuye ibintu byinshi birimo gukorera mu bwiru ku buryo byahaga icyuho ruswa. Icyo gihe abantu biyandikishaga bakoresheje umurongo umwe w’itumanaho rya MTN handikwa ubutumwa bukoherezwa ku mafaranga y’u Rwanda 60. Abiyandikishaga bishyuraga amafaranga hagati y’ibihumbi 5 na 35 bakayaha amashuri kugira ngo abandike; abandi banishyuraga amafaranga arenze ibihumbi 5 kugira ngo bakurikirane uruhushya rwe”.
Yongeyeho ko amashuri menshi yabonaga amafaranga menshi mu kwandika abanyeshuri aho kubaha ubumenyi bukwiye bwo kumenya amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.
Yatanze urugero rw’aho kuva mu kwezi kwa Mata 2015 kugera muri Kamena 2016 amashuri yiyongereye cyane ava kuri 79 agera kuri 124. Serivisi z’Irembo zimaze gutangira nta shuri rishya ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ryongeye gutangira.
CP Rumanzi yakomeje avuga ko muri iki gihe, kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bikorwa ku buntu, bigakorerwa kuri terefone cyangwa kuri mudasobwa utiriwe ukora urugendo kandi bigakorwa mu mucyo.
Yagize ati:” Abiyandikisha bahita babona ubutumwa n’igisubizo cy’ibyo basabye ndetse twanashyizeho abantu bashinzwe kubafasha; tukaba dufatanya n’ikigo cya RwandaOnline gukemura ibibazo iyo bibayeho ndetse tugaha amakuru abo bireba”.
Kubera ubufatanye n’imikoranire myiza kandi mishya hagati ya Polisi y’u Rwanda n’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, abaturage bazajya bahabwa serivisi nziza kandi zihuse.
Nyuma y’inama n’abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho yababwiye ko abatwara ibinyabiziga bitarimo utugabanyamuvuduko batangiye kubihanirwa.
Yakomeje avuga ko imirongo mishya ibiri iherutse kongerwa ku yindi isanzwe ipima imiterere y’ibinyabiziga mu kigo gisanzwe gipima imodoka kiri mu karere ka Gasabo yatumye serivisi zihuta.
Yagize ati:” Muri rusange ikigo cyasuzumaga imodoka ziri hagati ya 400 na 500 ku munsi. Imodoka yashoboraga kumara iminota 90 iri ku murongo itarasuzumwa. Ariko imirongo mishya ibiri imaze kongerwaho, imodoka zipimwa ku munsi zariyongereye zigera kuri 600 ndetse n’umwanya wo gutegereza uragabanyuka ugera ku minota 40.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda yari kumwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege n’abahagarariye Minisiteri y’ibikorwaremezo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA.
RNP