• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda ashyigikiye ikoranabuhanga mu gutanga serivisi

Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda ashyigikiye ikoranabuhanga mu gutanga serivisi

Editorial 29 Oct 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana tariki ya 28 Ukwakira, yagiranye inama n’abahagarariye amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga hagamijwe kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu gutanga serivisi zitandukanye; by’umwihariko izitangwa n’urubuga Irembo ndetse no kurushaho gukomeza imikoranire myiza nabo.

Muri iyi nama, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye ko hakomeza kubaho ubufatanye bunoze bwa Polisi y’u Rwanda n’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga kugira ngo abaturage bahabwe serivisi nziza kandi zinoze.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga Gishoma Jean de Dieu yagize ati:” kubera ibitaragendaga neza, twiyemeje gushyiraho ihuriro ryacu kugira ngo tunoze imikorere. Uyu munsi twiyemeje ko mu mashuri yacu hazajya hasohokamo abashoferi bafite ubumenyi bwo ku rwego rushimishije”.

Muri iyi nama, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yagaragaje ko hari ibitarakorwaga neza n’ayo mashuri ku buryo nyuma hifashishijwe serivisi z’ikoranabuhanga Leta yashyizeho kugira ngo bigende neza.

Iri koranabuhanga rikaba ryarakemuye ibibazo bitandukanye byaterwaga n’amwe mu mashuri yacaga abantu amafaranga yo kwiyandikisha aho gutanga ubumenyi buhamye mu kwigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Ayo mashuri akaba atarashimishijwe na serivisi zitangwa n’urubuga Irembo zo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bitewe n’inyungu yari abifitemo.

CP Rumanzi yagize ati:” Irembo ryakemuye ibintu byinshi birimo gukorera mu bwiru ku buryo byahaga icyuho ruswa. Icyo gihe abantu biyandikishaga bakoresheje umurongo umwe w’itumanaho rya MTN handikwa ubutumwa bukoherezwa ku mafaranga y’u Rwanda 60. Abiyandikishaga bishyuraga amafaranga hagati y’ibihumbi 5 na 35 bakayaha amashuri kugira ngo abandike; abandi banishyuraga amafaranga arenze ibihumbi 5 kugira ngo bakurikirane uruhushya rwe”.

Yongeyeho ko amashuri menshi yabonaga amafaranga menshi mu kwandika abanyeshuri aho kubaha ubumenyi bukwiye bwo kumenya amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Yatanze urugero rw’aho kuva mu kwezi kwa Mata 2015 kugera muri Kamena 2016 amashuri yiyongereye cyane ava kuri 79 agera kuri 124. Serivisi z’Irembo zimaze gutangira nta shuri rishya ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ryongeye gutangira.

CP Rumanzi yakomeje avuga ko muri iki gihe, kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bikorwa ku buntu, bigakorerwa kuri terefone cyangwa kuri mudasobwa utiriwe ukora urugendo kandi bigakorwa mu mucyo.

Yagize ati:” Abiyandikisha bahita babona ubutumwa n’igisubizo cy’ibyo basabye ndetse twanashyizeho abantu bashinzwe kubafasha; tukaba dufatanya n’ikigo cya RwandaOnline gukemura ibibazo iyo bibayeho ndetse tugaha amakuru abo bireba”.

Kubera ubufatanye n’imikoranire myiza kandi mishya hagati ya Polisi y’u Rwanda n’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, abaturage bazajya bahabwa serivisi nziza kandi zihuse.

Nyuma y’inama n’abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho yababwiye ko abatwara ibinyabiziga bitarimo utugabanyamuvuduko batangiye kubihanirwa.

Yakomeje avuga ko imirongo mishya ibiri iherutse kongerwa ku yindi isanzwe ipima imiterere y’ibinyabiziga mu kigo gisanzwe gipima imodoka kiri mu karere ka Gasabo yatumye serivisi zihuta.

Yagize ati:” Muri rusange ikigo cyasuzumaga imodoka ziri hagati ya 400 na 500 ku munsi. Imodoka yashoboraga kumara iminota 90 iri ku murongo itarasuzumwa. Ariko imirongo mishya ibiri imaze kongerwaho, imodoka zipimwa ku munsi zariyongereye zigera kuri 600 ndetse n’umwanya wo gutegereza uragabanyuka ugera ku minota 40.

-4533.jpg

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda yari kumwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege n’abahagarariye Minisiteri y’ibikorwaremezo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA.

RNP

2016-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Toy Nzamwita wari Avoka  yarasiwe na Polisi  hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Toy Nzamwita wari Avoka yarasiwe na Polisi hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Editorial 31 Dec 2016
Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Editorial 08 Sep 2022
Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Editorial 15 Jul 2016
Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside

Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside

Editorial 13 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Monusco yunze murya Raporo y’ Itsinda ry’inzobere za Loni yemeza ko Kayumba afite umugambi wo gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Monusco yunze murya Raporo y’ Itsinda ry’inzobere za Loni yemeza ko Kayumba afite umugambi wo gutera u Rwanda

Editorial 01 Feb 2019
Guteza imbere impano z’abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco
Amakuru

Guteza imbere impano z’abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco

Editorial 21 Jul 2021
Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko
IMIKINO

Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko

Editorial 26 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru