Abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu turere twa Rwamagana na Kicukiro basuzumiye hamwe mu nama bakoze ku wa 27 Ukwakira uko umutekano wifashe; ndetse bafata ingamba zo kurushaho kuwubumbatira bakumira ibyaha.
Nubwo byagaragaye ko wifashe neza muri rusange, abo bayobozi basanze hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gutsina no gukubita no gukomeretsa.
Ikindi bahuriyeho n’uko inzego z’ubuyobozi zigomba kwegera abaturage zikabakangurira kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa.
Mu bazitabiriye harimo abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’akarere n’abandi bafite inshingano zinyuranye muri izo nzego n’abakuriye inzego z’umutekano muri utwo turere.
Iyabereye mu karere ka Rwamagana yayobowe n’Umuyobozi wako, Radjab Mbonyumuvunyi wasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge gukurikirana ko amarondo akorwa neza.
Yagize ati:”Kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi byaha biri mu nshingano zacu nk’abayobozi, kandi dufatanyije n’izindi nzego ndetse n’abo tuyobora nta kabuza tuzabikumira.”
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr. Jeanne Nyirahabimana yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze zako ko abo bayobora ari bo bagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa b’ibanze, bityo ko bagomba kubegera bakabasobanurira uruhare rwabo mu iterambere n’umutekano birambye.
Yagize ati:”Abayobozi tugomba gukorera mu mucyo no kwita ku nyungu za rubanda. Dusabwa kandi gushyira imbaraga mu gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano kuko ari wo shingiro rya byose.”
Izo nama zitabiriwe kandi n’abayobozi ba Polisi muri utwo turere, zikaba zarashojwe abazitabiriye bafashe ingamba zirimo kunoza imikoranire bafatanya mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha no gufata ababikoze, gukangurira abaturage gushyira amatara ku mazu yabo mu rwego rwo gukumira ubujura, no gufatanya mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura.
RNP