• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umugabo afungiwe gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Umugabo afungiwe gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Editorial 29 Oct 2016 Mu Mahanga

Umugabo ufite imyaka 30 y’amavuko witwa Ajey Manzi yafatiwe mu karere ka Bugesera akwirakwiza amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.

Manzi wari umaze igihe ashakishwa kubera gukekwagaho gukora ibyo byaha yafatiwe mu kagari ka Nyabagendwa, ho mu murenge wa Ririma ku wa 27 Ukwakira.

Afatwa yasanganywe ibihumbi 141 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano y’inoti z’ibihumbi bitanu n’iza bibiri, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ririma mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Manzi yihishe inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva ku wa 26 Ukwakira nyuma y’ifatwa ry’abagore batatu bafatanywe amafaranga y’amiganano bakavuga ko ari we wayabahaye.

Yagize ati:”Ku wa 26 Ukwakira, Polisi mu karere ka Bugesera yafashe abagore batatu bagura ibintu bitandukanye bakoresheje amafaranga y’amiganano. Umwe muri bo yafashwe agura ibicuruzwa mu iduka, naho undi yafatiwe mu kabari agura inzoga.”

IP Kayigi yakomeje agira ati:”Bamaze gufatwa bavuze ko bayahawe na Manzi. Kubera ko bari bamenye ko ashakishwa kubera ibyo byaha, ku munsi ukurikiyeho abaturage bakimubona (Manzi), bahise babimenyesha inzego z’ibanze, maze zifatanya na bo kumufata, hanyuma babimenyesha Polisi ibari hafi ya Ririma.”

Yabashimiye uruhare bagira mu kubungabunga umutekano, ariko na none abasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

IP Kayigi yagize kandi ati:”Abantu baragirwa inama yo gusuzuma amafaranga bahawe mbere y’uko uyabahaye agenda, kandi igihe batahuye ko ari amiganano bakabimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’ubuyobozi kugira ngo afatwe.”

Yabasabye kandi gutanga amakuru y’abakora n’abakwirakwiza amafaranga y’amiganano ndetse n’abakoze ibindi byaha muri rusange.

RNP

2016-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Dr Rose Mukankomeje  yafunguwe by’agateganyo

Dr Rose Mukankomeje yafunguwe by’agateganyo

Editorial 15 Apr 2016
Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke

Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke

Editorial 09 Nov 2021
Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal

Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal

Editorial 19 Jan 2018
Col Willy Bagabe yashyinguwe

Col Willy Bagabe yashyinguwe

Editorial 12 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyogajuru cya NASA cyavumbuye umubumbe wa mbere uruta Isi uri ahantu hashobora guturwa
IKORANABUHANGA

Icyogajuru cya NASA cyavumbuye umubumbe wa mbere uruta Isi uri ahantu hashobora guturwa

Editorial 08 Jan 2020
Hamidou Omar wigeze kuba Depite yitabye Imana(yavuguruwe)
Mu Rwanda

Hamidou Omar wigeze kuba Depite yitabye Imana(yavuguruwe)

Editorial 14 Nov 2018
Abapolisi 20 barerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika mu mpera z’iki cyumweru
Mu Mahanga

Abapolisi 20 barerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika mu mpera z’iki cyumweru

Editorial 20 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru