• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»DONALD TRUMP niwe utsindiye kuyobora Amerika, sobanukirwa ibintu 10 bitumye atsinda HILARY CLINTON.

DONALD TRUMP niwe utsindiye kuyobora Amerika, sobanukirwa ibintu 10 bitumye atsinda HILARY CLINTON.

Editorial 12 Nov 2016 POLITIKI

Mu matora yari ategerejwe na benshi kandi yavugishije benshi arangiye umukandida wo mu ishyaka ry’abarepubulika ariwe uyatsinze, Donald Trump w’imyaka 70 akaba ari we ugiye kuba President wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Atsinze mu gihe benshi batabikekaga ariko byagera ku banyepolitike bo bo muri Amerika bakaba batamushakaga dore ko n’abo mu ishyaka rye barimo ba Bush batigeze bagaragaza ko bamushyigikiye. Umuntu rero avuze ko ashyizweho n’Imana ngo avuguruze kandi agamburuze imigambi y’abana b’abantu ntiyaba abeshye.

Dore ibintu bitumye Donald Trump atsinda Hilary Clinton:

1. Agenda (gahunda) ye: Donald Trump atangira kwiyamamaza yavuze ibikora ku marangamutima y’abanyamerika benshi, ibyo abazungu benshi bifuzaga kumva kandi byari bimaze igihe bibaremereye mu mitima, bigaragaza ko Trump azi kumenya icyo abantu bashaka kandi akamenya kukibashakira kandi mu bagombaga gutora 70% bari abazungu:

Yavuze ko azagabanya imisoro

Yavuze ko azashyiraho urukuta hagati ya Mexico na America mu rwego rwo kwirinda ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibiyobyabwenge.

Yavuze ko azirukana abantu badafite ibyangombwa bibemerera kuba muri Amerika.

Yavuze ko atazaha abantu ibyo kurya by’ubuntu ( ibyo bita food stump muri Amerika).

Yavuze ko atazakundira abasilamu kwinjira muri Amerika hatabayeho isuzumwa rikomeye.

2. Uwo bari bahanganye Hilary Clinton nta cyizere gifatika yari afitiwe n’abanyamerika benshi kubera:

Ikibazo cy’ama emails y’akazi yohereje akoresheje email ye ku giti cye.

Kuba yari amaze igihe kirekire muri systeme kandi nta kintu gifatika yahinduye, abantu rero bari bakeneye impinduka.

-4606.jpg

Donald Trump

Kuba yari umugore wa Bill Clinton akaba incuti ya Obama hari benshi babonaga Kumutora ari ukongera gutora systeme ya Bill Clinton cyangwa se ya Obama. Hari benshi rero batashakaga kongera kuyoborwa n’umuryango umwe kandi batifuzaga kongera kuyoborwa n’aba Democrates.

Benshi bamufataga nk’umubeshyi n’indyadya
Hari benshi kandi bumva batiteguye kuba bayoborwa n’umugore muri Amerika.

3. Kuba atari ari muri systeme imaze igihe iyobora America byatumaga afatwa nk’umuntu utandukanye kandi wihariye kandi agafatwa nk’umuntu uzazana amaraso mashya agasenya byinshi bibi byari byarubatswe n’iyo systeme imaze igihe iyobora Amerika.

4. Benshi Kandi bamukundira kuba ari nta muntu atinya kandi akaba adatinya kuvuga ikimuri ku mutima n’ikiri ku mitima y’abandi banyamerika benshi akaba kandi adatinya no guhangara abitwa ko bakomeye.

5. Trump yari ashyigikiwe n’abantu bakuze kandi nibo kenshi bitabira amatora kurusha urubyiruko muri Amerika.

6. Trump yashyigikiwe cyane n’abakristo benshi badashyigikiye gahunda z’aba Democrates zimura Imana muri Amerika zikimika gahunda zihabanye n’Ijambo ry’Imana. Benshi rero bizera ko Trump ashobora kuba igikoresho kizagarura abanyamerika ku Mana.

7. Kuba Trump yifitiye umutungo we bwite byamuheshaga icyizere cyo gutorwa kurusha Hilary kuko adafite Inyota y’ubutunzi mu miyoborere ye ibyo bikamutandukanya na Hilary ubeshwaho n’inkunga z’abandi bantu kenshi cyane.

8. Benshi bizera ko bazabona akazi ku ngoma ye kuko ari umu businessman bibwira ko azashobora kongera imirimo muri Amerika.

9. Kwigirira icyizere, kudacika intege, kuba uwo uriwe, no kugira abajyanama beza kandi akemera kugirwa inama ni bimwe mu byafashije Trump gutsinda Hilary Clinton kuko uko yatangiye Campaign yagiye ahindura ibintu byinshi mu mivugire ye no mu myitwarire ye.

10. Trump yasengewe n’abakozi b’Imana batandukanye muri Amerika no ku isi hose kuko Bari bababajwe n’aho Amerika iri kugana mu buryo bwo mu mwuka, benshi rero bizera ko nubwo Amerika itahembuka mu by’ubukungu ku ngoma ya Trump ishobora guhembuka mu Mwuka inkike zari zarasenyutse zikongera kubakwa.

-4607.jpg

Hilary Clinton

Turakomeza kubakurikiranira ibirebana na Trump turabibagezaho mu nkuru zacu zitaha.

2016-11-12
Editorial

IZINDI NKURU

Congo-Brazaville: Louise Mushikwabo yatangiye gushimira abamushyigikiye

Congo-Brazaville: Louise Mushikwabo yatangiye gushimira abamushyigikiye

Editorial 01 Nov 2018
U Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro

U Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro

Editorial 28 Sep 2018
Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren

Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren

Editorial 26 Sep 2016
Igikomangoma Mohammed bin Zayed n’abashoramari bakomeye b’i Dubai na Abu Dhabi bategerejwe mu Rwanda

Igikomangoma Mohammed bin Zayed n’abashoramari bakomeye b’i Dubai na Abu Dhabi bategerejwe mu Rwanda

Editorial 18 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yaciriye amarenga Ingabire Victoire ko imyitwarire ye ishobora kumusubiza muri gereza
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yaciriye amarenga Ingabire Victoire ko imyitwarire ye ishobora kumusubiza muri gereza

Editorial 19 Sep 2018
KIGALI: Umukozi w’Imana Pastor Bosco Fire yaboneye umuti abakobwa babaswe no kubura urushako
Mu Rwanda

KIGALI: Umukozi w’Imana Pastor Bosco Fire yaboneye umuti abakobwa babaswe no kubura urushako

Editorial 31 May 2018
Minisitiri Vincent Biruta yasimbuye Dr. Richard Sezibera ku Bubanyi n’Amahanga
POLITIKI

Minisitiri Vincent Biruta yasimbuye Dr. Richard Sezibera ku Bubanyi n’Amahanga

Editorial 05 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru