Mu matora yari ategerejwe na benshi kandi yavugishije benshi arangiye umukandida wo mu ishyaka ry’abarepubulika ariwe uyatsinze, Donald Trump w’imyaka 70 akaba ari we ugiye kuba President wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Atsinze mu gihe benshi batabikekaga ariko byagera ku banyepolitike bo bo muri Amerika bakaba batamushakaga dore ko n’abo mu ishyaka rye barimo ba Bush batigeze bagaragaza ko bamushyigikiye. Umuntu rero avuze ko ashyizweho n’Imana ngo avuguruze kandi agamburuze imigambi y’abana b’abantu ntiyaba abeshye.
Dore ibintu bitumye Donald Trump atsinda Hilary Clinton:
1. Agenda (gahunda) ye: Donald Trump atangira kwiyamamaza yavuze ibikora ku marangamutima y’abanyamerika benshi, ibyo abazungu benshi bifuzaga kumva kandi byari bimaze igihe bibaremereye mu mitima, bigaragaza ko Trump azi kumenya icyo abantu bashaka kandi akamenya kukibashakira kandi mu bagombaga gutora 70% bari abazungu:
Yavuze ko azagabanya imisoro
Yavuze ko azashyiraho urukuta hagati ya Mexico na America mu rwego rwo kwirinda ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko azirukana abantu badafite ibyangombwa bibemerera kuba muri Amerika.
Yavuze ko atazaha abantu ibyo kurya by’ubuntu ( ibyo bita food stump muri Amerika).
Yavuze ko atazakundira abasilamu kwinjira muri Amerika hatabayeho isuzumwa rikomeye.
2. Uwo bari bahanganye Hilary Clinton nta cyizere gifatika yari afitiwe n’abanyamerika benshi kubera:
Ikibazo cy’ama emails y’akazi yohereje akoresheje email ye ku giti cye.
Kuba yari amaze igihe kirekire muri systeme kandi nta kintu gifatika yahinduye, abantu rero bari bakeneye impinduka.
Donald Trump
Kuba yari umugore wa Bill Clinton akaba incuti ya Obama hari benshi babonaga Kumutora ari ukongera gutora systeme ya Bill Clinton cyangwa se ya Obama. Hari benshi rero batashakaga kongera kuyoborwa n’umuryango umwe kandi batifuzaga kongera kuyoborwa n’aba Democrates.
Benshi bamufataga nk’umubeshyi n’indyadya
Hari benshi kandi bumva batiteguye kuba bayoborwa n’umugore muri Amerika.
3. Kuba atari ari muri systeme imaze igihe iyobora America byatumaga afatwa nk’umuntu utandukanye kandi wihariye kandi agafatwa nk’umuntu uzazana amaraso mashya agasenya byinshi bibi byari byarubatswe n’iyo systeme imaze igihe iyobora Amerika.
4. Benshi Kandi bamukundira kuba ari nta muntu atinya kandi akaba adatinya kuvuga ikimuri ku mutima n’ikiri ku mitima y’abandi banyamerika benshi akaba kandi adatinya no guhangara abitwa ko bakomeye.
5. Trump yari ashyigikiwe n’abantu bakuze kandi nibo kenshi bitabira amatora kurusha urubyiruko muri Amerika.
6. Trump yashyigikiwe cyane n’abakristo benshi badashyigikiye gahunda z’aba Democrates zimura Imana muri Amerika zikimika gahunda zihabanye n’Ijambo ry’Imana. Benshi rero bizera ko Trump ashobora kuba igikoresho kizagarura abanyamerika ku Mana.
7. Kuba Trump yifitiye umutungo we bwite byamuheshaga icyizere cyo gutorwa kurusha Hilary kuko adafite Inyota y’ubutunzi mu miyoborere ye ibyo bikamutandukanya na Hilary ubeshwaho n’inkunga z’abandi bantu kenshi cyane.
8. Benshi bizera ko bazabona akazi ku ngoma ye kuko ari umu businessman bibwira ko azashobora kongera imirimo muri Amerika.
9. Kwigirira icyizere, kudacika intege, kuba uwo uriwe, no kugira abajyanama beza kandi akemera kugirwa inama ni bimwe mu byafashije Trump gutsinda Hilary Clinton kuko uko yatangiye Campaign yagiye ahindura ibintu byinshi mu mivugire ye no mu myitwarire ye.
10. Trump yasengewe n’abakozi b’Imana batandukanye muri Amerika no ku isi hose kuko Bari bababajwe n’aho Amerika iri kugana mu buryo bwo mu mwuka, benshi rero bizera ko nubwo Amerika itahembuka mu by’ubukungu ku ngoma ya Trump ishobora guhembuka mu Mwuka inkike zari zarasenyutse zikongera kubakwa.
Hilary Clinton
Turakomeza kubakurikiranira ibirebana na Trump turabibagezaho mu nkuru zacu zitaha.