• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Editorial 17 Nov 2016 ITOHOZA

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko Leta ya Canada yohereje Henri J. Claude Seyoboka kuburanishwa ku byaha bya Jenoside aregwa kuba yarakoreye mu Rwanda mu 1994.

Indege yazanye uyu mugabo ngo yaba iri bugere mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane.

Seyoboka w’imyaka 49, yari umusirikare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye ahitwa Gatineau muri Canada, yangaga koherezwa mu Rwanda avuga ko ngo ahageze yagirirwa nabi.

Muri Canada yaburanaga n’urwego rushinzwe imipaka (Agence canadienne des services frontaliers) i Montréal rwifuzaga ko acyurwa mu Rwanda kubera ibyaha bikomeye aharegwa.

-4704.jpg

Henri J. Claude Seyoboka Ex. FAR

-4703.jpg

Nahagera araba abaye umuntu wa kabiri woherejwe na Canada nyuma ya Leon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu, nubwo yajuriye.

Seyoboka yabaga muri Canada kuva mu 1996.

Nyuma ya Jenoside aho akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi, yahungiye mu cyahoze ari Zaire, ahera aho asaba ubuhungiro muri Canada aho umugore we n’umwana bari batuye bo n’ubundi.

Ikinyamakuru CBC cyo muri Canada dukesha iyi nkuru kivuga ko mu kwa mbere 1995 Seyoboka yabonye Passport mpimbano maze ajya Toronto yaka ubuhunzi. Gusa mu kubusaba yabeshye ko atigeze aba mu ngabo z’u Rwanda.

‘Statut’ (Icyemezo cy’ubuhunzi) y’ubuhunzi yayambuwe mu 2006, nyuma y’aho iperereza ry’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (Tribunal pénal international sur le Rwanda, TPIR) mu 2002, mu buhamya bwatanzwe n’umuntu utarashyizwe ahagaragara amazina ye, yashinje uyu mugabo ko yishe umugore n’abana be babiri.

Mu Rwanda ubu, Seyoboka akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo Icyaha cya Jenoside, icyo kurimbura imbaga, n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Aregwa kuba yarabikoreye mu cyahoze ari perefegitura y’Umujyi wa Kigali, ahahoze ari muri segiteri ya Rugenge, Komini ya Nyarugenge. Ashinjwa kuba yararindaga Bariyeri ziciweho Abatutsi batandukanye bari batuye mur aka gace.

Mu nyandiko zo mu 2014, iki kinyamakuru cyo muri Canada gifite, zivuga ko u Rwanda rwandikiye ubutabera bwo muri Canada bubaza impamvu iyoherezwa rye mu Rwanda ritinda.

-4702.jpg

Seyoboka mu ngabo za kera (Ex-Far) yari afite ipeti rya Lieutenant

Seyoboka mu ngabo za kera (Ex-Far) yari afite ipeti rya Lieutenant ndetse akaba yarakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19 ans) adahari.

U Rwanda rwasabye Canada abantu 13

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha avuga ko kuba uyu mugabo yaratinze koherezwa byatewe n’inzira biba bigomba gucamo.

-4701.jpg

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkunsi Faustin

Faustin Nkuzi avuga ko inkiko zo muri Canada zabanje gusuzuma ikibazo cy’imyirondoro inyuranye n’ukuri yari yatanzwe na Seyoboka ubwo yakaga ibyangombwa byo gutura muri iki gihugu nk’impunzi.

Umushinjacyaha Nkusi ati “ Inkiko rero zigira uburyo zikemura ibibazo, hari ukubijuririra, hari ukuba uburana bwa mbere ukajurira.”

Nkusi avuga ko izi mpamvu zose ziba zigomba gusuzumwa, akavuga ko igihugu cya Canada cyagaragaje ko ubutabera bwo mu Rwanda bwizewe bityo ko bugomba kohererezwa uyu mugabo cyari gicumbikiye.

Gusa avuga ko iki gihugu cyohererejwe impapuro zo guta muri yombi abantu bagera kuri 13 bose bakekwaho ibyaha bya Jenoside basize bakoreye mu Rwanda.

Avuga ko hari abandi babiri baburanishirizwe muri iki gihugu barimo Munyaneza Desire wakatiwe gufungwa burundu na Jacques wagizwe umwere.

2016-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

“Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”. Iyo Idamande Yvonne na Aimable Karasira bumva impanuro, ntibaba bafunze”-Umusomyi wa Rushyashya

“Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”. Iyo Idamande Yvonne na Aimable Karasira bumva impanuro, ntibaba bafunze”-Umusomyi wa Rushyashya

Editorial 02 Jun 2021
Rose Mukankomeje ashobora kongera gutabwa muri yombi

Rose Mukankomeje ashobora kongera gutabwa muri yombi

Editorial 14 Sep 2016
Umuhanzi Teta Diana yaciye agahigo  i San Fransisco muri  Rwanda Day

Umuhanzi Teta Diana yaciye agahigo i San Fransisco muri Rwanda Day

Editorial 28 Sep 2016
Umuyobozi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana watawe muri yombi  ashobora gusimburwa na Rev. Pst Samuel Usabyimana

Umuyobozi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana watawe muri yombi ashobora gusimburwa na Rev. Pst Samuel Usabyimana

Editorial 29 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri
Amakuru

APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri

Editorial 10 Oct 2025
Isiganwa ry’Amagare rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda, irya 2024 rizakinwa mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare 2024
Amakuru

Isiganwa ry’Amagare rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda, irya 2024 rizakinwa mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare 2024

Editorial 10 Oct 2023
#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25
UBUKUNGU

#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

Editorial 05 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru