Impuzamiryango y’amashyirahamwe y’abarengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,IBUKA, irateganya kuganira na Kiliziya Gatolika bakarebera hamwe uko yafasha mu gutanga indishyi ku barokotse Jenoside.
Ibi bije nyuma yaho Kiliziya isabye imbabazi ku ruhare abayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ‘nubwo itari yabatumye’. Itangazo risaba imbabazi ryashyizwe ku mugaragaro mu gihe hasozwaga umwaka w’impuhwe.
Iri tangazo rigira riti “Turasaba imbabazi tuzisabira n’abakirisitu bose kubera ibyaha by’ingeri zose twakoze. Tubabajwe cyane n’uko bamwe mu bana ba Kiliziya batatiye igihango bagiranye n’Imana muri Batisimu biyibagiza amategeko yayo.”
“Turasaba imbabazi ku nabi twagize yose tuyigirira Imana n’abana bayo; ibyaha byose by’ubwikunde, by’ingeso mbi, byo kutita ku barwayi, ku banyantege nke n’abashonje. Turasaba Imana imbabazi kubera ibyaha byose by’inzangano n’ibyo kutumvikana byabaye mu gihugu cyacu bigera n’aho tugirira urwango bagenzi bacu tubaziza inkomoko.”
IBUKA yashimye intambwe yatewe na Kiliziya ivuga ko ije ikurikiye ibiganiro byinshi bari bamaze iminsi bagirana.
Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati “ Umuryango wacu wishimiye cyane ririya tangazo […] Buriya butumwa twari tubutegereje igihe kirekire, ariko umutimanama uyobora umuntu kugira ngo ufate icyemezo umusaba umwanya munini, hari byinshi ariko ntacyo byishe; twabyishimiye.”
Gusa nubwo Prof Dusingizemungu ashima intambwe ya Kiliziya, asanga iri tangazo rikwiye gushyirwa mu zindi ndimi zikoreshwa ku Isi hose ndetse rikanasomwa muri Paruwasi zose.
Ati “ Twifuzaga ko rihindurwa mu ndimi zikoreshwa ku Isi hose hashoboka, rikanasomwa aho kiliziya Gatolika iri hose, muri za paruwasi zose z’Isi, […] noneho ribe rifunguye inzira yo kubona uburyo bukomeye cyane bwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.”
Padiri Munyeshyaka wayoboye Kiliziya st Famille mu mujiyi wa Kigali ahaguye Abatutsi benshi bari bahahungiye
Padiri Wenceslas mu mwambaro w’akazi mu Bufaransa atura igitambo cya misa.
“Ryanditse neza. Rirafungura byinshi twabonaga bifunze. Inzira ya mbere ni iy’ubutabera. Hari ibirego byinshi birimo ibya Padiri Munyeshyaka n’abandi wabonaga ko ubutabera buseta ibirenge. Hari izindi ngufu twemera ko Kiliziya ifite zikingira ikibaba abo bantu zikotsa igitutu inzego z’ubutebera rimwe na rimwe n’iz’ibihugu , noneho zigatuma ubutabera bubangamirwa kubera ko hari uko guceceka kwa kiliziya.”
Kiliziya izasabwa indishyi bikoranywe ubushishozi
Prof Dusingizemungu avuga ko nyuma yo gusaba imbabazi kwa Kiliziya Gatolika, hagiye gutekerezwa uburyo yatanga indishyi ariko ko ari ibintu bizakoranwa ubushishozi.
Ati “Ubu noneho nayo igiye kwinjira muri iki kibazo kirebana n’indishyi n’ibindi, ariko twe tukavuga tuti tuzakoresha ubushishozi, ubuhanga n’ubwitonzi kugira ngo n’ibyo isabwa bibe ari ibintu bishoboka. Ntabwo dushobora gusaba ibidashoboka.”
“Twe ibyo twifuza ni uko tubyinjiranamo n’abandi bafatanyabikorwa, tukabyinjiranamo nk’abantu bizerana. Ririya tangazo rizamuye icyizere hagati y’inzego zacu na Kiliziya Gatolika, noneho twizera ko icyo cyizere ubwo kizamutse kirafasha no kugira ngo abantu baganire no kuri icyo kibazo kirebana n’indishyi, ariko abantu bakakiganira mu rwego rwo kugira ibyifuzo bihamye kandi biciye mu mucyo.”
Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu
Source : Igihe