Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro ryashyizweho tariki ya 31 Kanama 2012, nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yo kurwanya abanyereza umusoro kugira ngo ujye mu isanduku ya Leta.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Bugingo, yavuze ko iri shami rikora byinshi bijyanye no kurwanya abanyereza imisoro n’ubucuruzi bwa magendu. Yagize ati:” nk’ubu kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka; tumaze kugaruza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 413 z’imisoro. Dukora ijoro n’amanywa turwanya ubucuruzi bwa magendu n’abanyereza imisoro ya Leta hirya no hino mu gihugu”.
CSP Bugingo yakomeje avuga kandi ko mu kwezi gushize, iri shami ryafashe amakarito 465 y’inzoga za chief waragi zitujuje ubuziranenge, abantu umunani kubera kudatanga inyemezabuguzi (EBM) bagamije kudatanga imisoro.
Mu bicuruzwa bikunze gufatirwa muri magendu harimo ibinyobwa bitandukanye byiganjemo ibisembuye ( liquors) , ifarini, umuceri, n’ibindi.
EBM (Electronic Billing Machine)
Yasabye abaturage gukomeza imikoranire myiza bakajya bageza amakuru kuri Polisi kugira ngo habeho kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’abanyereza imisoro y’igihugu.
Umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM (Electronic Billing Machine) mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Mbera Emmy, yashimye imikoranire y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahooro.
Yagize ati:” umusaruro urashimishije kuva dutangiye gukorana n’iri shami rya Polisi. Mfatiye ku byaha byo kudatanga inyemezabuguzi za EBM, dufatanyije twatahuye abantu 25 baguze imashini za EBM. Bagurishaga inyemezabuguzi za EBM kandi atari abacuruzi, bakaziha abacuruzi bagamije kunyereza umusoro. Twatahuye abantu 700 bakoranaga nabo bantu 25, tubategeka kwishyura umusoro nyongeragaciro ungana n’amafaranga miliyari 6 na miliyoni 700 hiyongereyeho amande; ni ukuvuga ko bazishyura amafaranga arenga miliyari 12.
Ubaze ku gaciro k’ayo mafaranga ya miliyari 6 na miliyoni 700; yakubaka nk’ibyumba by’amashuri 160 cyangwa se ibigo nderabuzima 26. Ibi rero bidindiza iterambere ry’igihugu.
Yasabye ko imikoranire myiza hagati y’inzego zombi n’abaturage yakomeza, ndetse asaba by’umwihariko abaguzi kujya basaba abacuruzi inyemezabuguzi za EBM kugira ngo habeho kurinda inyerezwa ry’imisoro.
Yasoje asaba ko mu gihe hari amakuru buri wese yaba afite yatuma umusoro wa leta utanyerezwa cyangwa se kurwanya magendu, yahamagara kuri nimero za terefone 3004 na 3005 cyangwa se akitabaza sitasiyo ya Polisi imwegereye.
RNP