Sana Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) yapfuye azize impanuka y’imodoka yabereye mu Mujyi wa Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Maboneza yari umwe mu badipolomate bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri tariki ya 14 Mata 2015, ko bagomba guhagararira u Rwanda i New York, akaba yitabye Imana nyuma y’umwaka umwe ahawe izo nshingano.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko ababajwe n’urupfu rutunguranye rwa Sana Maboneza wazize impanuka.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Maboneza yari umwe mu nzobere mu by’amahoro n’umutekano.
Yagize ati “Ntacyo twashoboraga kugeraho adahari mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’Umutekano.”
Mbere yo guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Loni nk’Umujyanama wa mbere muri Ambasade, yamaze imyaka ibiri n’amezi arindwi ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ako kazi akaba yaragakoze kuva muri Kamena 2010 kugeza mu Ukuboza 2012.
Maboneza yarangirije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri kaminuza y’u Rwanda, ahita akomereza icya gatatu muri Tsinghua University yo mu Bushinwa, aho yarangirije mu mwaka wa 2008-2009.
Sana Maboneza yahitanywe n’impanuka y’imodoka