• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights

Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights

Ubwanditsi 07 Dec 2016 Mu Mahanga

Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2016 arataha ku mugaragaro inyubako ya CHIC Complex yuzuye itwaye miliyari 19 na miliyoni 800 z’ Amafaranga y’ u Rwanda, n’iya Kigali Heights yuzuye itwaye akayabo ka miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

CHIC Complex, ni inyubako nini yujujwe mu Mujyi wa Kigali n’Ihuriro ry’abacuruzi bibumbiye muri CHIC (Champion Investment Corporation), igamije gukemura ikibazo cy’inyubako nke z’ubucuruzi mu mujyi.

Iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi ya gare nshya, ahahoze hitwa kuri Eto Muhima. Ni inyubako iri ku muhanda uzwi nko kuri Statistic ariko ikaba izengurutswe n’undi ugera mu marembo ya gare.

Ifite imiryango igera ku 1000, yatangiye gukorerwamo mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka n’abacuruzi biganjemo abasanzwe, amabanki, restaurant, utubari n’iguriro rigezweho (Supermarket).

CHIC Complex, ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zigera kuri 500 kuko yubatse ku buso bungana na metero kare zisaga 55,000.

-4910.jpg

CHIC Complex

CHIC Investment Corporation yashinzwe mu 2008 n’abacuruzi 59 b’Abanyarwanda bakora ubucuruzi butandukanye, bishyize hamwe bagamije guteza imbere igihugu nabo ubwabo.

Perezida Kagame kandi aranafungura ku mugaragaro inyubako ya Kigali Heights yuzuye itwaye miliyari 30 Frw, iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, iruhande rwa ‘Rond Point’ y’ahazwi nka KBC, aho iteganye neza n’inyubako ya Kigali Convention Center.

Yubatse ku butaka bwa m2 12 750, ikagira ibiro bishobora kwakira abantu 1500. Inyubako yose ingana na metero kare 2400, ikagira ubushobozi bwo kwakira imodoka 150 imbere mu nzu n’izindi 150 hanze.

Iyi nzu yatangiye kubakwa mu 2014 iri gukurura abacuruzi bakomeye harimo amaduka, amabanki, farumasi n’ibindi, aho mu biteguye gukoreramo harimo Javas House cafe, Mr. Price, Bosini, Simba Supermarket, Woolworths yo muri Afurika y’ Epfo icuruza ibiribwa, Deacons icuruza imyambaro, Fusion Capital, Vine pharmacy n’abindi.

-4909.jpg

Kigali Heights

2016-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Ubwanditsi 17 May 2016
Burundi: Abanyamahanga barimo umuzungukazi bafatiwe muri Rweru baburiwe irengero

Burundi: Abanyamahanga barimo umuzungukazi bafatiwe muri Rweru baburiwe irengero

Ubwanditsi 05 Nov 2018
Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo

Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 13 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bahaye imfashanyo imfubyi zaho
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bahaye imfashanyo imfubyi zaho

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina
Mu Rwanda

Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye
INKURU NYAMUKURU

Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Ubwanditsi 20 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru