• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»….’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida Kagame

….’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida Kagame

Editorial 05 Dec 2016 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame amaze gufungura ku mugaragaro inyubako nini y’ubucuruzi iherereye mu Mujyi wa Kigali yitwa CHIC.

Iyi nyubako ya CHIC Complex, yujujwe mu Mujyi wa Kigali n’Ihuriro ry’abacuruzi bibumbiye muri CHIC (Champion Investment Corporation).

-4913.jpg

-4914.jpg

-4915.jpg

-4916.jpg

Iyi nyubako ikaba yarubatswe n’abashoramari 56, ifite agaciro ka miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yatanze, yagize ati “Ibikorwa nk’ibi bidufasha kwiyubakira Umujyi wacu wa Kigali ndetse n’igihugu muri rusange, ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi. Ntabwo abantu bakomeza gucururiza hanze kandi hari inyubako nk’izi.”

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigomba gukomeza, abantu bakiyubakira aho gutura heza hajyanye n’ubushobozi.

Yakomeje ati “Ndabashimira kuba mwarashoye umutungo wanyu hano, uku ni niko impinduka zigerwaho.”

Indi nyubako yafunguwe na Perezida Kagame ni Kigali Heights iri ku Kimihurura hafi ya Kigali Convention Centre, izakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.

-4919.jpg

-4918.jpg

-4917.jpg

Izi nyubako ya Kigali Heights yuzuye itwaye miliyari 30 Frw, ikaba iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Yubatse ku butaka bwa 12 750 m2, ikagira icyumba ishobora kwakira abantu 1500.

Inyubako yose ingana na metero kare 2400, ikagira ubushobozi bwo kwakira imodoka 150 imbere mu nzu n’ izindi 150 hanze.

-4920.jpg

Umushoramari Denis Karera

Dennis Karera ukurikiye Ikigo Kigali Heights Development cyubatse iyi nyubako, avuga ko iyi nyubako yagenewe gukorerwamo ibintu birenze kimwe, kuko hazaba harimo amaduka ndetse n’ibiro byakwifashishwa n’ibigo bitandukanye.

Inyubako ya Kigali Heights iteganye neza n’iya Kigali Convention Center, nayo yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame.

Umukuru w’Igihugu agiye gufungura izi nyubako, nyuma nabwo yo gutaha ku mugaragaro amazu y’amagorofa y’ubucuruzi mu Gakinjiro gaherereye ku Gisozi, yubatswe n’amakoperative ane y’abacuruzi bahoze bakorera mu kajagari ku Muhima.

Tariki ya 10 Kanama 2015, Perezida Paul Kagame kandi yatashye ku mugaragaro icyicaro gishya cy’Umujyi wa Kigali (CITY HALL) ndetse n’imwe mu nzu nini z’Ubucuruzi y’umunyemari Makuza Bertin, uherutse kwitaba Imana.

-4912.jpg

-4911.jpg

Perezida Kagame yashimye ibikorwa by’aba bacuruzi mu iterambere

2016-12-05
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Editorial 30 May 2019
Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Editorial 28 Feb 2016
Nyagatare: Afunzwe akurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa

Nyagatare: Afunzwe akurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa

Editorial 31 Mar 2016
Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Editorial 11 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudahora basaba imbabazi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudahora basaba imbabazi

Editorial 12 Mar 2019
Muri Angola Perezida Dos Santos agiye kurekura ubutegetsi ariko ataburekuye
Mu Rwanda

Muri Angola Perezida Dos Santos agiye kurekura ubutegetsi ariko ataburekuye

Editorial 17 Apr 2017
“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.
Amakuru

“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

Editorial 16 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru