Urukiko rwa Gisirikare rw’i Nyamirambo rwakatiye Seyoboka Henri Jean-Claude ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gufungwa by’agateganyo mu gihe gahikomeje iperereza ku byaha ashinjwa.
Icyo gihano yagihawe ku wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2016, mbere yari yagisabiwe n’ubushinjacyaha bumushinja ibyaha bikomeye birimo icyo kwica nk’ikibasiye inyokomuntu, icyo gutegura jenoside, icyo gufata no gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa.
Seyoboka ashinjwa kuba mu bitero byishe abatutsi muri SERA, st Paul na st Famille by’umwihariko urupfu rw’Abanyopoltiki Dr. Gafaranga wishwe akuwe mukazu k’inkoko hafi yaho yari atuye muri Rugenge na Kameya Andreya, wandikaga ikinyamakuru Rwanda Rushya akaba yari n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka ryo kwishyira ukizana kwaburi muntu ( PL) igice cya Lando.
Nyakwigendera Kameya Andreya
Kameya yiciwe muri st Paul tariki ya 14 Kamena 1994, aho yari yabashije kugera bimugoye avuye iwe mu cyahoze ari Rugenge mu Kiyovu cy’abakene, nyuma y’igitero gikomeye cyabaye iwe murugo kiyobowe n’aba GP barindaga Perezida Habyarimana, ari nabo babanje kwica abanyapolitiki barimo Lando, Nzamurambaho n’abandi.., abo ba GP binjiye kwa Kameya ku itariki ya 8 y’ukwa kane nyuma yihanurwa ry’indege ya Habyarimana, basanga Kameya yahunze n’umuryango we ariko basiga batwitse inzu ye irashya irakongoka.
Mu ntangiriro ubushinjacyaha bwari bwasabye ko igihano cy’imyaka 19 Seyoboka yakatiwe adahari n’urukiko Gacaca giteshwa agaciro.
Nyuma habayego ibitero bitandukanye byo guhiga Kameya n’umuryango we byari biyobowe n’uwari Konseye wa Rugenge Odette NYIRABAGENZI, Angeline MUKANDUTIYE wari umuyobozi w’amashuri abanza ya st Famille, Col.Tharcisse RENZAHO wari Perefe w’umujyi wa kigali, Gen Munyakazi wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare muri Kigali na Henri Jean-Claude Seyoboka wari muri FAR, afite ipeti rya Sous-lieutenant n’interahamwe nyinshi, bagabye igitero mu babikira baba Calcutta bica abatutsi basaga 40, barimo umugore wa Kameya, Nyiramuruta Suzanna n’umukobwa we wigaga muri Lycee de kigali, Oliva Uwamahoro.
Bakomeje gushakisha Kameya aho yaba yihishe mu kwezi kwa gatandatu ubwo habagaho amasezerano yo guhererekanya impunzi zari Hôtel des Mille Collines na st Paul ni bwo igitero gikomeye cyarimo Konseye Odette NYIRABAGENZI, Angeline MUKANDUTIYE,Col.Tharcisse, Gen Munyakazi na Henri Jean-Claude Seyoboka wari muri FAR, cyabashije kubona Kameya muri Kinyamateka aho yari amaze amezi abiri yihishe.
Henri Jean-Claude Seyoboka niwe wafashe Kameya aramuboha amuzirika acuritse kumodoka y’ikamyoneti ya Padiri Munyeshyaka, interahamwe zigenda zivuza induru ngo umwanzi yafashwe, bamuzengurutsa Rond point iriya nini yo mumujyi wa Kigali ngo ngaho nasezere za nkotanyi ze !
Barangije baramwica bamujugunya mu ruhavu munsi yahahoze inzu y’imisoro ku Muhima kuri uwo munsi ibitero byahise bihagarara bajya kwiyakira muri Panafrique barara babyina ngo bacyuye umuhigo.
Konseye Odette NYIRABAGENZI ( Ubu uri muri FDLR) muri iryo joro yafashe ijambo avuga ko kubona Kameya bimwongereye amanota n’amahirwe yo kuzamurwa muntera bamuha amashyiii.
Imva zishyinguyemo Abanyapolitiki
Ku i Rebero imva ya Nyakwigendera Kameya Andre ishyirwaho indabo
Imiryango ishyira indabo ku mva z’abashyinguyemo imibiri y’Abanyapolitiki
Mu ntangiriro ubushinjacyaha bwari bwasabye ko igihano cy’imyaka 19 Seyoboka yakatiwe adahari n’urukiko Gacaca giteshwa agaciro kuko ngo kuva yari umusirikare yari kuburanishwa n’inkiko zibifitiye ububasha za gisirikare.
Icyo gihe Umushinjacyaha Kayiranga Kayihura yasabiye Seyoboka woherejwe mu minsi ishize avuye muri Canada gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hagikomeza iperereza ku byaha ashinjwa, mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi.
Umwanditsi wacu