• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje

Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje

Ubwanditsi 14 Dec 2016 Mu Mahanga

Nk’uko iminsi mikuru isoza umwaka yegereje, Polisi y’u Rwanda yatangiye gukaza imikwabu yo kurwanya abacuruzi bashaka kuyitwaza banyereza imisoro ,aho yafashe bane bakurikiranyweho gutanga ibicuruzwa nta nyemezabuguzi zabugenewe cyangwa batanga ibicuruzwa biriho ibirango by’imisoro by’ibihimbano.

Mubafashwe, harimo Karangwa Jean de Dieu, umucuruzi wa caguwa, wafashwe ku italiki 12 Ukuboza ubwo yageragezaga guha ruswa umupolisi wari wamusanze atanga ibicuruzwa adakoresheje akamashini gasohora inyemezabuguzi kitwa EBM.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ubwo umupolisi yari mu kazi, yahuye n’umuntu wari uranguye amabaro abiri ya caguwa, amubajije inyemezabuguzi arazibura ahubwo amwereka aho yaziguze, ahageze nyir’iduka ariwe Karangwa, ashaka kumuha ruswa y’amafaranga 50,000 ari nabyo byatumye ahita amufata ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.

SP Hitayezu yamaganye ibikorwa bibi nk’ibi, avugako bigira ingaruka kuri nyirabyo no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Yagize ati:” Turashishikariza abacuruzi gukoresha buri gihe kariya kamashini ku cyo ari cyo cyose bagurishije , kutagakoresha birahanirwa, umuguzi nawe agomba kwaka inyemezabuguzi ikavuyemo kuko iyo abikoze nawe aba atanze umusanzu ku iterambere ry’igihugu .”

Yibukije ko Polisi y’u Rwanda , mu bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, hakajijwe imikwabu mbere y’iyi minsi mikuru yegereje kugirango Abanyarwanda bazayizihize neza .

Aha yagize ati:”Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zihamye kuri ruswa…kugirango abashaka kuyitanga, abayisaba n’abayakira bafatwe nk’uko biteganywa n’ingingo za 640, 641 na642 z’igitabo cy’amategeko ahana zibiteganya.”

Iya 640 ivuga ko, umuntu wese, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye utanga impano mu buryo butemewe ku muntu utanga serivisi kugirango ayimuhe cyangwa ayihe undi, azahabwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugera ku myaka itanu n’ihazabu ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’icyatanzwe.

Naho iya 641 yo ivuga ko gusaba cyangwa kwakira ruswa bihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi cyangwa n’ihazabu inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’icyatanzwe.

SP Hitayezu kandi ati:” Mu minsi mikuru, abantu benshi barahaha ariko hari n’abandi babyitwikira bagashaka gukora magendu no kunyereza imisoro, niyo mpamvu imikwabu yo kubafata irimo kwiyongera.”

Ni muri urwo rwego kandi, kuri uwo munsi, Polisi yafatiye i Musanze na Rubavu ibicurizwa by’agaciro ka miliyoni 5,7 z’amanyarwanda byose bya magendu.

Yari imikwabu igamije gufata ibicuruzwa bya magendu bifite ibirango byo gusora by’ibyiganano, mu byafashwe hakaba harimo za divayi, inzoga zikomeye, ibinyobwa bitera ingufu,imitobe, amavuta yo guteka n’ibindi bitemewe gucuruzwa.

Icyo gihe Polisi yanafashe abantu batatu basanzwe barimo gucuruza ibintu bifite ibyo birango by’ibyiganano.

Kuri uwo munsi kandi, mu mikwabu itandukanye, hafashwe imodoka Toyota Hiace RAB 481B ifatiwe i Shyorongi mu karere ka Rulindo ipakiye amakarito icumi y’amata y’ifu, amakarito 40 ya divayi, amakarito atanu ya Wisiki byose by’agaciro ka miliyoni esheshatu z’amanyarwanda.

-5017.jpg

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

2016-12-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Ubwanditsi 09 May 2022
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa

Ubwanditsi 08 Feb 2016
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 16 Jul 2016
Gikomero: Hatashywe sitasiyo ya Polisi yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Gikomero: Hatashywe sitasiyo ya Polisi yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Ubwanditsi 18 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho
UBUKUNGU

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

Ubwanditsi 16 May 2018
RDC: Col Bovick Angole Wari Ukuriye Ubutasi Bwa Gisirikare Muri Djugu Yishwe
ITOHOZA

RDC: Col Bovick Angole Wari Ukuriye Ubutasi Bwa Gisirikare Muri Djugu Yishwe

Ubwanditsi 20 Jul 2018
Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC
INKURU NYAMUKURU

Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Ubwanditsi 02 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru