• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje

Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje

Ubwanditsi 14 Dec 2016 Mu Mahanga

Nk’uko iminsi mikuru isoza umwaka yegereje, Polisi y’u Rwanda yatangiye gukaza imikwabu yo kurwanya abacuruzi bashaka kuyitwaza banyereza imisoro ,aho yafashe bane bakurikiranyweho gutanga ibicuruzwa nta nyemezabuguzi zabugenewe cyangwa batanga ibicuruzwa biriho ibirango by’imisoro by’ibihimbano.

Mubafashwe, harimo Karangwa Jean de Dieu, umucuruzi wa caguwa, wafashwe ku italiki 12 Ukuboza ubwo yageragezaga guha ruswa umupolisi wari wamusanze atanga ibicuruzwa adakoresheje akamashini gasohora inyemezabuguzi kitwa EBM.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ubwo umupolisi yari mu kazi, yahuye n’umuntu wari uranguye amabaro abiri ya caguwa, amubajije inyemezabuguzi arazibura ahubwo amwereka aho yaziguze, ahageze nyir’iduka ariwe Karangwa, ashaka kumuha ruswa y’amafaranga 50,000 ari nabyo byatumye ahita amufata ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.

SP Hitayezu yamaganye ibikorwa bibi nk’ibi, avugako bigira ingaruka kuri nyirabyo no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Yagize ati:” Turashishikariza abacuruzi gukoresha buri gihe kariya kamashini ku cyo ari cyo cyose bagurishije , kutagakoresha birahanirwa, umuguzi nawe agomba kwaka inyemezabuguzi ikavuyemo kuko iyo abikoze nawe aba atanze umusanzu ku iterambere ry’igihugu .”

Yibukije ko Polisi y’u Rwanda , mu bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, hakajijwe imikwabu mbere y’iyi minsi mikuru yegereje kugirango Abanyarwanda bazayizihize neza .

Aha yagize ati:”Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zihamye kuri ruswa…kugirango abashaka kuyitanga, abayisaba n’abayakira bafatwe nk’uko biteganywa n’ingingo za 640, 641 na642 z’igitabo cy’amategeko ahana zibiteganya.”

Iya 640 ivuga ko, umuntu wese, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye utanga impano mu buryo butemewe ku muntu utanga serivisi kugirango ayimuhe cyangwa ayihe undi, azahabwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugera ku myaka itanu n’ihazabu ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’icyatanzwe.

Naho iya 641 yo ivuga ko gusaba cyangwa kwakira ruswa bihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi cyangwa n’ihazabu inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’icyatanzwe.

SP Hitayezu kandi ati:” Mu minsi mikuru, abantu benshi barahaha ariko hari n’abandi babyitwikira bagashaka gukora magendu no kunyereza imisoro, niyo mpamvu imikwabu yo kubafata irimo kwiyongera.”

Ni muri urwo rwego kandi, kuri uwo munsi, Polisi yafatiye i Musanze na Rubavu ibicurizwa by’agaciro ka miliyoni 5,7 z’amanyarwanda byose bya magendu.

Yari imikwabu igamije gufata ibicuruzwa bya magendu bifite ibirango byo gusora by’ibyiganano, mu byafashwe hakaba harimo za divayi, inzoga zikomeye, ibinyobwa bitera ingufu,imitobe, amavuta yo guteka n’ibindi bitemewe gucuruzwa.

Icyo gihe Polisi yanafashe abantu batatu basanzwe barimo gucuruza ibintu bifite ibyo birango by’ibyiganano.

Kuri uwo munsi kandi, mu mikwabu itandukanye, hafashwe imodoka Toyota Hiace RAB 481B ifatiwe i Shyorongi mu karere ka Rulindo ipakiye amakarito icumi y’amata y’ifu, amakarito 40 ya divayi, amakarito atanu ya Wisiki byose by’agaciro ka miliyoni esheshatu z’amanyarwanda.

-5017.jpg

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

2016-12-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rulindo: Babiri bafatanwe ibiro 400 by’amabuye y’agaciro bari bibye

Rulindo: Babiri bafatanwe ibiro 400 by’amabuye y’agaciro bari bibye

Ubwanditsi 06 Jan 2017
Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Ubwanditsi 16 Jul 2019
Rulindo: Abanyeshuri bigishijwe uko bagomba gukoresha neza umuhanda

Rulindo: Abanyeshuri bigishijwe uko bagomba gukoresha neza umuhanda

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Ubwanditsi 12 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden
Amakuru

Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden

Ubwanditsi 23 Apr 2021
RPF- Inkotanyi :  Perezida Kagame yiyamye  Abayobozi  basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu
POLITIKI

RPF- Inkotanyi : Perezida Kagame yiyamye Abayobozi basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.
HIRYA NO HINO

Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.

Ubwanditsi 07 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru