“Ngo nk’uko abantu benshi bari mu buyobe mu bihe bya none bibwira ko bari mu nzira y ‘agakiza kandi batayirimo “, Ibi Prof. Dr Rwigamba Balinda yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki 14/12/2016, ku kicaro gikuru cya ULK, yavuze ko abitewe n’urukundo akunda abantu agamije kubagarura mu nzira nziza yabajyana mu ijuru yatekereje kwandika agatabo yise ‘ UMUKRISTO W’UKURI’.
Rwigamba agira ati : “Icyabinteye ni urukundo nkunda abantu, ni uko nagira ngo abantu bagaruke ku nzira nziza yabajyana mu ijuru, kandi iyo nzira ni ukuba umukristo w’ukuri wakira isezerano rye mu mwuka wera, uwo mwuka wera akamufasha, agatangira ubuzima hamwe n ‘Imana aha kuri iyi si, akera imbuto z’Imana zose, urukundo nyakuri, amahoro y’imbere mu mutima, kwihangana, kwicisha bugufi, ubukiranutsi, ubugwaneza, koroherana, kuzuzanya, ubushishozi, ibyo byose biba ari imbuto z’umwuka wera iyo umuntu abifite aba atangiye inzira nziza yo kubana n’Imana ye,”.
Prof Dr Rwigamba avuga ko ibikubiye muri iki gitabo ubusanzwe ari inyigisho yigisha, ngo kuko yagize umuhamagaro wo kwigisha ijambo ry’imana ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa gatatu mu 2014.
Ati : “Uyu mwaka ni uwa gatatu nigisha ijambo ry’Imana ariko kwandika iki gitabo nyirizina nabitangiye mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, nacyanditse amezi ane gusa kandi nari mfite n’izindi nshingano, cyasohotse mu kwezi kwa cumi mu 2016,”
Akangurira abari mu buyobe guhindukirira Imana.
Ubutumwa nagenera abantu bari mu buyobe ni uko bagaruka ku ijambo ry’Imana.
Ati: “Ijambo ry’imana riri muri Kristo kuko Kristo ubwe yaravuze ati ni jye nzira y’ukuri n’ubugingo, kristo ni ijambo, iyo abantu rero basize ijambo ry’Imana barayoba, ni ugushakisha rero iyo nzira kandi iyo nzira ni Yezu Kristo kandi Yezu Kristo ni we jambo,”
Prof.Rwigamba yasobanuye ko umukirisitu w’ukuri afite ibimuranga by’ingenzi birimo ukwizera Imana imwe y’ukuri, akabatizwa mu izina rya Yezu Kristo ngo kuko nta muntu n’umwe utarabatijwe muri iryo zina wakwitwa umukirisitu.
Agira ati: ”Muri Bibiliya nta muntu n’umwe wabatijwe mu izina rya data wa twese, mu mwana no mu mwuka wera, nta hantu wabibona. Umukristo w’ukuri ni uwizera ko yezu kristo ari ryo zina ry’Imana,”.
Ngo ntabwo azateshuka na rimwe kwigisha ijambo ry’Imana.
Prof .Dr .Rwigamba ahamya ko kuba afite izindi nshingano bitazamubuza kwigisha ijambo ry’Imana.
Prof .Dr .Rwigamba Balinda wanditse agatabo ‘ UMUKRISTO W’UKURI’.
Ati : muzi ko icyumweru kigira iminsi irindwi, mu nshingano zanjye nkoresha iminsi ibiri indi minsi itanu nkora inshingano nahawe n’Imana.
Agira ati: ” narabitangiye kandi ngomba gutegura ejo heza aho nzabana n’Imana, narakuze ndashaje, uyu mubiri nta kuntu watuma nteshuka ku nshingano ikomeye yo kuba umwana w’Imana ngo ntegure ejo hazaza aho nzabana n’Imana yanjye,”
Yongeraho agira ati : ” ariko ntabwo nakwikunda urukundo mbakunda mwese, urukundo mvuga nti reka namwe nsenge ninginge Imana ibahishure ibereke inzira y’ukuri y’agakiza,”.
Aka gatabo kaboneka mu masomero atandukanye mu mujyi wa Kiagali kakagurwa mafaranga ibihumbi bibiri y’amanyarwanda naho ukagurisha akabona komisiyo y’icumi ku ijana ry’ikiguzi cyako.
Kaboneka muri librairie ikirezi, cartas, kigali height, mu masoko akomeye nka Nakummatt, ULK Gisozi, ULK Gisenyi.
Prof Rwigamba avuga ko ku ikubitiro hasohotse udutabo tugera mu bihumbi bibiri, hakaba harimo gutegurwa andi ma kopi yo kugeza ku bantu benshi hagamijwe kubakangurira gukizwa.
Ukuri nk’uko Prof Rwigamba abyemera, Ukuri nyakuri ni yezu kristo, ukuri ni ijambo ry’Imana ryose.
Ntabwo akorera iyamamazabutumwa mu idini.
Agira ati : ”ntabwo turi idini, ari bashiki banjye mbita bashiki banjye muri kristo, ndetse n’abandi bose ni bene data muri kristo, twebwe dufite itorero rya gikristo rya Gisozi ndetse n’andi matorero yandi arishamikiyeho hirya no hino mu gihugu,”.
Prof Rwigamba asaba umuntu wese ushaka agakiza ke gupfukama agasenga Imana. Ati : ” Ameneke umutima agira ati : Mana,Mana, aha hanze hari ubuyobe, umuntu wese avuga ko ari mu nzira nziza y’agakiza, umuntu wese agira ati ni jyewe nzira y’ukuri ariko ijambo ryawe nirinkure mu buyobe,” ati icyo gihe Imana izagusubiza, izakwereka ko ijambo ryayo ari yo nzira yatuma koko tubona agakiza k’ukuri,”.
Inshamake y’ubuzima bwa Prof.Dr Rwigamba Balinda.
Yavutse ku itariki ya 10/10/1948. Yabaye mwarimu muri za kaminuza zitandukanye kuva mu mu 1974-1989 ndetse ku itariki ya 26/6/1982 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’ikirenga (PhD/Doctorat).
Kuva mu 1990-1994, yashinze nsetse anabera Umuyobozi Mukuru wa Kamizuza y’i Goma/UNIGO (Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo), mu Kwakira 1994 yashinze Ishuri Ryigenga rya Gisenyi (EPGI) riherereye mu Karere ka Rubavu, Iburengerazuba bw’uRwanda, naho kuva mu 1995-1997 yabaye mwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.
Kuva mu 1996-2004, yashinze Kaminuza yigenga ya Kigali ULK anayibera Umuyobozi Mukuru; kuva mu Kwakira 2003-kugeza mu Kwakira 2011 yabaye Senateri mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda; muri Mutarama 2007, yashinze Ishuri ryisumbuye rya Glory Secondary School (GSS) riri ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Kigali-Rwanda.
Kuva mu 2003-2014, Prof.Dr Rwigamba yabaye umuyobozi w’umuryango wa Kaminuza zigenga n’amashuri makuru zo mu Rwanda (ARIPES). Kuva mu 2004-2016, yabaye Uwashinze ndetse aba Perezida wa Kaminuza yigenga ya Kigali ULK.
Yashakanye na Nyirashyirambere Marie Louise bakaba bafite abana batandatu .
Kuva ku itariki 2/3/2014, Prof Dr Rwigamba ni Umugaragu w’Imana wigisha ijambo ryayo.
Uko byari byifashe mu mafoto
Prof .Dr .Rwigamba Balinda
Mme Rwigamba Nyirashyirambere M.Louise
Vice-Chancellor Dr. Sekibibi Ezekiel
By Elias Hakizimana