• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gasabo: Afunzwe akurikiranweho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo adakora

Gasabo: Afunzwe akurikiranweho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo adakora

Editorial 15 Dec 2016 Mu Mahanga

Uwitwa Nkundimana Daniel w’imyaka 27 afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera mu karere ka Gasabo, aho akurikiranweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo ya Leta adakora ndetse adafitiye ububasha.

Yafashwe tariki ya 13 Ukuboza mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Asobanurira itangazamakuru ibyerekeranye n’uyu ukekwaho ibyaha, Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Ngondo; Umuyobozi wungirije w’ Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha, aho ashinzwe kurwanya ruswa no kugaruza umutungo wa Leta yagize ati:” Nkundimana twari tumaze iminsi tumushakisha kubera gutekera imitwe abaturage akabatwara amafaranga yabo akoresheje amayeri atandukanye.

Ni ku nshuro ya kabiri tumufata. Ubwa mbere hari mu mwaka ushize wa 2015, twamufashe yiyita umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Gisozi mu karere ka Gasabo aho yabeshyaga abaturage ko abakemurira ibibazo, akabasaba ko bamuha amafaranga runaka. Icyo gihe twaramufashe tumushyikiriza inzego zibishinzwe ahabwa igihano kingana n’umwaka”.

CSP Ngondo akomeza avuga ko uyu mwaka akimara gufungurwa atisubiyeho ngo areke ibi byaha, ko ahubwo yakomeje kubikora. Yagize ati:” kuri iyi nshuro twamufashe yarigize umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi aho yaryaga amafaranga y’abaturage ababeshya ko azabakemurira ibibazo mbese ko azabafasha kurenganurwa”.

CSP Ngondo yavuze ko Nkundimana yajyaga mu rukiko yigize umuturage usanzwe noneho akumva impande ebyiri ziburana. Iyo byarangiraga yakurikiranaga neza uruhande rumwe ashakaho inyungu maze akamenya aho batuye ni ukuvuga umudugudu, akagari n’umurenge.

Nk’uko CSP Ngondo akomeza abivuga, ngo Nkundimana kuko yabaga azi ibibazo by’abo baturage, nyuma yababeshyaga ko ari umuyobozi wa Polisi mu karere, ubundi Perezida w’urukiko ndetse n’Umukozi wo ku rwego rw’Umuvunyi ; akaba yariyitiriraga umukozi w’izi nzego agashuka abaturage ko azabakemurira ibibazo, kuko kubera amayeri yakoreshaga yavuzwe hejuru, yabaga azi ibibazo byerekeranye n’imanza hagati y’abaturage cyangwa se n’ibindi bibazo bafitanye.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ruswa no kugaruza umutungo wa Leta mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko Nkundimana yari afite amakarita (sim cards) 22 atandukanye yifashishaga mu guhamagara abaturage abatekera imitwe.

-5044.jpg

Yagiriye inama abaturage yo kujya batanga amakuru hakiri kare y’abatekamutwe bashuka abaturage ndetse bababeshya rimwe na rimwe ko batsindiye ibintu runaka kujya babimenyesha Polisi n’izindi nzego. Aramutse ahamwe n’ibyaha, yahanishwa ingingo ya 318 na 616 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda aho ibihano bishobora kugera ku myaka itatu cyangwa itanu.

RNP

2016-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League

Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League

Editorial 16 Sep 2021
Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Editorial 11 Sep 2024
Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu

Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu

Editorial 12 May 2023
Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Editorial 19 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana

Editorial 02 Mar 2020
Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 kiratangwa kuri uyu wa Kane hagati ya APR FC na Kiyovu SC
Amakuru

Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 kiratangwa kuri uyu wa Kane hagati ya APR FC na Kiyovu SC

Editorial 16 Jun 2022
Airbus 330-300, Indege nshya yiswe ‘Umurage’, iraye mu Rwanda
Mu Mahanga

Airbus 330-300, Indege nshya yiswe ‘Umurage’, iraye mu Rwanda

Editorial 01 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru