Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri Rucyahana John avuga ko ubu u Rwanda ruhangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bato bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi Musenyeri Rucyahana yabitangaje mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 14 yatangiye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukuboza 2016.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe nini mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, hakiri imbogamizi zikomeye kuko ngo hakiri imizi igomba kurandurwa.
Bishop Rucyahana yagize ati “Imibare irahari y’abagaragaraho ko batarashiramo urwango ruganisha kuri Jenoside, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikibazo kinini ariko giteye impungenge ni uko hari abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside kandi baravutse nyuma y’1994.”
Yavuze ko hari ibyiciro bitandukanye kuko harimo abafite imyaka 15 ndetse n’abafite imyaka 22 kugera no ku bari bato ubu batarengeje imyaka 34
Bishop Rucyahana avuga ko 27% by’Abanyarwanda bakibona mu indorerwamo z’ubwoko, bityo akagaragaza ko inzira ikiri ndende ngo Abanyarwanda bose biyunge ku rugero rwiza.
Ariko na none avuga ko abanyamahanga bidakwiriye kubatera impungenge kuko n’aho u Rwanda rugeze ari ingufu nyinshi zakoreshejwe.
Yagize ati “Abanyamahanga muri aha ntimugire ngo byari byoroshye kugera aho tugeze kuko u Rwanda kuko turi komora ibikomere by’abantu biciwe ababo, ababyeyi basizwe ari inshike.”
Rucyahana asaba abateraniye muri iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano ko bagomba gushaka umuti w’iki kibazo cyane cyane mu bana.
Yavuze ko bagomba gukomeza gushyira mu ngiro gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikagera no muri diaspora, gukomeza gushishikariza Abanyarwanda ko ahazaza hari mu maboko yabo, bakanasobanurirwa amateka y’u Rwanda n’amategeko ahana.
Yasoje avuga ko ubuyobozi bugomba gukomeza kwigisha abana bato kurinda igihango, kugaragaza intore kandi hagashyirwaho n’uburyo bwo kugaragaza ibigwari.
Bishop John Rucyahana