Sana Maboneza yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye mu Mujyi wa Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 1 Ukuboza 2016.
Umuhango wo kumusezeraho bwanyuma witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye, Charles Murigande n’abandi.
Agahinda kari kose ku bitabiriye uwo muhango wo gusezeraho bwa nyuma Maboneza, wavukiye i Kinshasa kuwa 28/12/1976 akaba yitabye Imana afite imyaka hafi 40, aho asize umugore n’umwana umwe w’umukobwa w’imyaka itanu.
Umuhango wo gusezera bwa nyuma Maboneza wabereye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Gacuriro mu mudugudu wa 2020, nyuma wakomereje mu rusengero Evangerical Restoration Church ku Kimisagara, aho yasengeraga.
Uhagarariye umuryango, Bosco yagarutse ku butwari n’imico myiza byaranze Sana wari umuhererezi mu muryango w’abana umunani, avuga ko inshuti, abavandimwe n’igihugu muri rusange kibuze umujyanama.
Ati “Sana yari umwana ku babyeyi, inshuti kuri bakuru be, umuvandimwe kuri bose, akaba umujyanama wa bose, tubuze inshuti, umuvandimwe n’umujyanama. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Umurambo wa nyakwigendera Sana